Umufana ukomeye wa Rayon Sports Rwarutabura,yafotowe amafoto ari gusomanira muri stade ya Kigali ubwo bombi bari baje gufana iyi kipe bihebeye ubwo yatsindaga Sunrise FC igitego 1-0.

Rwarutabura ukunze gukora udushya dutandukanye ahantu hakoraniye imbaga,yafotowe ari gusomera umugore we muri stade bituma benshi bacika ururondogoro ndetse bavuga byinshi kuri aya mafoto.

Rwarutabura yari yazanye umugore we n’abana be ku kibuga

Uretse aya mafoto yagiye hanze,hagaragaye amafoto uyu mufana uri mu ba mbere mu Rwanda ari gusoma uyu mufasha we amutunguye bituma benshi bavuga ko yamuhohoteye.

Benshi mu bakunzi ba ruhago batunguwe n’iki gikorwa cya Rwarutabura wasomeye mu ruhame uyu mugore we,umwana wabo nawe ari kubareba.

Rwarutabura ni umwe mu bafana batije umurindi Rayon Sports mu mukino yagowe bikomeye na Sunrise FC,ariko iyitsinda igitego 1-0 cya Micheal Sarpong ku munota wa 52.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)