Senegali yasimbuye Tuniziya ku mwanya wa mbere mu makipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru muri Afurika, mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yo iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, rwasohotse ku wa kane.

Les Lions de la Téranga, nkuko ikipe y’igihugu ya Senegali yitwa, ivuye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mwaka utaha wa 2019, yagezeho imaze gutsinda Guinée équatoriale mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Tuniziya yatsinzwe na Misiri mu mukino wabereye mu Misiri wo gushaka itike yo kwitabira iyo mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyo mu mwaka utaha, ndetse itsindirwa iwayo na Maroc mu mukino wa gicuti.

Mauritania, yabonye itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyo mu mwaka utaha ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ni kimwe mu bihugu byateye intambwe byigira imbere kuri uru rutonde rwa FIFA.

Ibihugu bitanu byonyine byo muri Afurika - Senegali, Tuniziya, Maroc, Nigeria na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo - ni byo biza mu myanya 50 ya mbere ku isi.
Mauritania yigiye imbere ho imyanya itatu, ndetse haburaga gato ngo ibe mu makipe 20 ya mbere muri Afurika.

Maroc, yigiye imbere ho imyanya 7, iri mu bihugu 50 byateye intambwe ndende cyane nyuma yo gutsinda Tuniziya na Cameroun.

Andi makipe y’ibihugu yo muri Afurika yateye intambwe kuri uru rutonde, arimo Uganda, Mozambique, Sudani, Liberia, ibirwa bya Comores na Gambia.
Dore uko amakipe 20 ya mbere muri Afurika akurikirana ku rutonde rw’uku kwezi rwa FIFA (imyanya ku rwego rw’isi iri mu dukubo)
 1. Senegali (23)
 2. Tuniziya (26)
 3. Maroc (40)
 4. Nigeria (44)
 5. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (49)
 6. Ghana (51)
 7. Cameroun (55)
 8. Misiri (56)
 9. Burkina Faso (61)
 10. Mali (64)
 11. Côte d’Ivoire (65)
 12. Guinea (66)
 13. Algeria (67)
 14. Cap-Vert(72)
 15. Afurika y’epfo (72)
 16. Uganda (75)
 17. Zambia (82)
 18. Congo-Brazzaville (84)
 19. Gabon (85)
 20. Bénin (94)

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)