Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye mu Rwanda rwa Skol Brewery Ltd, ruherutse kugirana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, rwatangaje byinshi kuri aya masezerano y’ubufatanye azamara imyaka ingana niyo iyi kipe izamara yamamaza Visit Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019, nibwo ubuyobozi bwa Skol bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze buhishura ko ikipe ya Arsenal ariyo yasabye uru ruganda ko bababera abafatanya bikorwa muri aka karere binyuze mu kinyobwa cyayo gishya ’Skol Connect’.

Nkuko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru wa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffaert ngo ikipe ya Arsenal yaje mu Rwanda nk’uko isanzwe ifitanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) maze isura ibigo bitandukanye nk’uko yariyifuje kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ibindi bigo binini mu Rwanda ariko yibanda kubigira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru kandi bifite n’ubushobozi. Niko guhitamo Skol Brewery Ltd.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aya masezerano azamara igihe kingana n’icyo iyi kipe yagiranye na RDB.

Ashimangira ko aya masezerano ashingiye ku bikorwa kuruta uko ibirango by’uru ruganda byashyirwa ku myenda y’iyi kipe cyangwa ku bibuga aho ikinira. Aha yahise atanga urugero ku byapa bitandukanye bigaragaraho abakinnyi batatu ba Arsenal bamamaza ikinyobwa gishya uru ruganda ruherutse gushyira hanze ’Skol Connect’.

Binyuze muri aya masezerano abakunzi ba Arsenal bazajya batsindira amatike yo kujya kureba imikino itandukanye y’iyi kipe imbona nkubone mu Bwongereza, ndetse hakazajya hanategurwa ibikorwa bikomeye byo kwerekana imikino y’iyi kipe ahantu hatandukanye mu gihugu.

Mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, Ivan yavuze ko bazakorana n’iyi kipe bakajya bohererezanya abakinnyi ndetse n’abatoza mu kubongerera ubumenyi.

Nubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga uru ruganda rwishyuye iyi kipe, umuyobozi wa Skol yavuze ko akubye inshuro nyinshi ayo batanga kuri Rayon Sports no ku masiganwa y’amagare (tour du Rwanda) basanzwe batera inkunga.

Asoza avuga ko ari ishema kuri bo kuba ikinyobwa cyabo ’Skol Connect’ aricyo gihagarariye ikipe ya Arsenal muri aka karere.


Ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Skol Rwanda, Anita Haguma, Ivan Wulffaert umuyobozi mukuru wa Skol Rwanda n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri Skol Africa iburyo.

Iki kiganiro cyabereye mu Nzove ku cyicaro cy’uru ruganda, cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye.

Skol Connect inzoga nshya y’uru ruganda yamamazwa na Arsenal.

Ushninzwe kwamamaza ibikorwa muri Skol ku rwego rwa Africa.

Icyapa kigaragaraho abakinnyi ba Arsenal bamamaza Skol Connect.

Iyi nzoga igisohoka yabanje kugezwa no ku kibuga cya Arsenal mu Bwongereza.

Anita Haguma na Ivan Wulffaert bari kumwe n’umuyobozi muri Arsenal ku kibuga cy’iyi kipe.

Aba bayobozi muri Skol Brewery Ltd banagiranye ibihe byiza na bamwe mu bakinnye muri Arsenal basigaye bayifite imirimo itandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)