Stade izakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 yubatse mu buryo butangaje yamaze kumurikwa muri Qatar nyuma y’uko ibaye iya mbere yuzuye mbere y’uko iri rushanwa riba.

Al Wakrah Stadium izakira imikino ya ¼, ifite ikoranabuhanga ku buryo izajya igabanya ubushyuhe ku bafana ibihumbi 40 bazajya baba bayicayemo mu gihe cy’umukino. Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe n’umwubatsi w’Umunya-Iraq ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Dame Zaha Hadid, wapfuye mu 2016 azize indwara y’umutima, afite imyaka 65.

Ubwo iyi sitade yubakwaga

Ubwo uyu mugore yashyiraga hanze bwa mbere gahunda ze zo kubaka iyi Stade, mu 2013, yavuze ko yagendeye ku miterere y’ubwato bwa kera bwakoreshwaga n’abarabu, ariko nyuma yo gushyiraho igisenge, amafoto yagiye hanze yateje impagarara muri benshi bavuga ko ifite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugore.

Dame Zaha yarakajwe no kugereranya igitekerezo cye n’ibintu nk’ibyo. Ati “ Ese buri kintu gifite umwenge imbere kiba ari igitsina cy’umugore ?”

Uyu mugore wakoze no mu bindi bigo bikomeye nka Aquatics Centre mu mikino Olempike yabereye i Londres mu 2012, MAXXI Museum mu Butaliyani, na Guangzhou Opera House mu Bushinwa, yavuze ko iyo iki gishushanyo gikorwa n’umugabo abantu batari kukinenga bigeze aha.

Iyi stade yubatswe mu bilometero 19 uvuye mu murwa mukuru, Doha, yahawe iyi shusho kugira ngo ibashe kurinda abantu ubushyuhe bwo mu butayu, aho hashyizweho ikoranabuhanga rituma ubushyuhe buba buri ku kigeraho cya dogire selisiyusi 22 (220c).

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi cya 2022 ryashyizwe mu mezi haba hari ubushyuhe buke muri Qatar, aho rizatangira tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022.

Qatar iri kubaka Stade umunani zizakira igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 32 n’ubwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse gutangaza ko gishobora kwitabirwa n’amakipe 48, iki gihugu kigafatanya na kimwe mu bihugu bituranye.

Indi Stade yamaze kumurikwa, izakira imikino ya nyumay’igikombe cy’Isi, ni Khalifa International Stadium yubatswe mu 1976, ariko ikaba yaravuguruwe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)