Mu mukino wa Shampiona w’ikirarane ikipe ya Sunrise ku kibuga cyayo i Nyagatare itsinze APR FC 3 – 2. APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 35, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 31, naho Mukura VS ya gatatu ifite amanota 26 n’imikino y’ibirarane itanu.

Ku munota wa gatanu w’umukino nibwo ikipe ya Sunrise FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Babua Samson biturutse ku burangare bwa myugariro wa APR FC.

Ku munota wa 38 w’umukino, APR FC yishyuye ku mupira watanzwe na Ombolenga Fitina, awuha Sugira Ernest, na we awukozaho umutwe, awuha Hakizimana Muhadjili atsindira igitego.

Ibitego byaje kwisukiranya kuva ku munota wa 50, Sunrise FC yongera kuyobora itsindiwe na Uwambajimana Leo bita Kawunga biba 2-1.
Ku munota wa 68, APR FC yishyuye itsindiwe na Nshuti Dominique Savio biba 2-2.

Ku munota wa 89 Sunrise FC yaje kubona igitego cya gatatu, ubwo Umunya-Nigeria Samson Baboua yongeraga kureba mu izamu biba 3-2, APR FC iba itakaje amanota yose atatu muri uyu mukino.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)