Uwihirwe Byiza Renus yabaye Umunyarwanda wa kabiri wegukanye umudari wa zahabu mu irushanwa Nyafurika ryo gusiganwa ku magare riri kubera muri Ethiopia, nyuma ya Mugisha Moïse nawe wari wegukanye nk’uyu mudari kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2019 wari umunsi wa kane w’iri rushanwa, Uwihirwe Byiza Renus uri gukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye umudari wa zahabu mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje amasaha abiri iminota 30 n’amasegonda 23 ku ntera ya kilometero 104.4.

Byiza Renus yaje ku mwanya wa mbere asize abanya-Eritrea barimo Asmerom Yoel na Gabrihiwet Yowhanes baje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, mu gihe ku mwanya wa kane n’uwa gatanu haje Berhe Hagos Wela na Debay Filmon Zerabruk bo muri Ethiopia, yabasize amasegonda abiri.

Undi munyarwanda Habimana Eric na we wakinaga muri iki cyiciro cy’ingimbi ndetse wafashije cyane Byiza Renus, yaje ku mwanya wa cyenda asizwe na mugenzi we amasegonda atandatu.

Uyu ubaye umudali wa karindwi ubonetse ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda iri gukina iri risaganwa riri kuba ku nshuro ya 14.

Iyi Shampiyona Nyafurika izasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe, abakuru (Elite & U-23) mu bagabo n’abagore basiganwa mu muhanda.


Uwihirwe Byiza Renus yegukanye umudari wa zahabu kuri uyu wa mbere.


Mugisha Moïse yegukanye umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23 kuri iki Cyumweru.

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe ahari kubera aya marushanwa muri Ethiopia.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)