Imodoka yari itwaye abakinnyi ubwo bari bagiye mu myitozo yaturikijwe n’igisasu gihitana abagera kuri batanu mu gihe abandi bakomeretse.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Jubaland Chamber of Commerce and Industry (JCCI FC) yo muri Somalia, yaturikijwe n’igisasu ku wa Gatanu ubwo bari bagiye mu myitozo mu gace Kismayo, gihitana abagera kuri batanu mu gihe abandi bakomeretse.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Somalia byatangaje ko iyi modoka yarimo abagera kuri 20.

Imodoka yari itwaye abakinnyi ubwo bari bagiye mu myitozo yaturikijwe n’igisasu gihitana abagera kuri batanu mu gihe abandi bakomeretse.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Capt Ahmed Farah, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abitabye Imana ari batanu mu gihe abandi 12 bakomeretse.

Ati “Kugeza ubu abamaze gupfa ni batanu ndetse n’abakomeretse barenga 12. Gusa, hari abakinnyi tukibura.”

Ikinyamakuru Hiiraan cyo muri Somalia, kuri uyu wa Gatandatu cyanditse ko abapfuye ari bane ndetse abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kismayo.

Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, yihanganishije imiryango y’abakinnyi bitabye Imana, anenga abagizi ba nabi bihishe inyuma y’iki gikorwa.

Itangazo ryavuye mu biro bye, ryanyujijwe kuri televiziyo ya Somalia, rigira riti “Perezida wa Somalia yihanganishije imiryango y’abakinnyi bakiri bato bishwe n’ibyihebe bya Al-Shabaab muri Kismayo.”

Kismayo ni wo mujyi urimo icyicaro cya leta ya Jubaland iri mu Majyepfo ya Somalia, ukaba uherereye mu bilometero 500 uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishio.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO