Search

Impamvu Meddy Saleh yasezeye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi yamenyekanye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Meddy Saleh wafatwaga nka nimero ya mbere mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, yamaze gusezera muri uyu mwuga. Nubwo atigeze yerura ngo atangaze impamvu zatumye abivamo, biravugwa ko ari ukubera ibibazo afitanye n’abahanzi batandukanye ndetse no kuba agiye kwongera kurongora agatangira ubuzima bushya butarimo gukomeza kugarukwaho mu bitangazamakuru nk’uko byagenze kubera umugorewe wambere Shaddy Boo.

Meddy Saleh asezeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi kubera kugirana ibibazo nabo no kuba agiye kwongera kurongora.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2018 nibwo Meddy Saleh yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko we na Kompanyi ye ya ‘Press It’ batazongera gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Muri ubwo butumwa Meddy Saleh yashimiye inshuti zose zamubaye hafi mu gihe amaze mu ruganda rw’umuziki ndetse anasaba imbabazi buri wese yaba yarababaje, uyu mugabo anavuga kandi ko rimwe na rimwe hari igihe amakosa abaho akaba aribo banengwa nyamara atari amakosa ya kompanyi yabo.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari ubwo ibintu bibaho akaba ari twe tunengwa nyamara atari n’amakosa ya Company, ku bw’iyo mpamvu Press It yafashe umwanzuro wo kutongera gukora amashusho y’indirimbo ukundi. Byari ibihe byiza iri niryo herezo ryabyo.”

Twagerageje kuvugana na Meddy Saleh ku bijyanye n’aya makuru ariko ntibyadukundira bitewe nuko ari muri Tanzania aho yagiye gufata amashusho y’indirimbo ya Buravan iri mu zanyuma agiye gusorezaho uyu mwuga.

Nubwo Saleh atigeze yerura ngo atangaze impamvu nyamukuru itumye ahagarika aka kazi, amakuru IBYAMAMARE.Com yakuye kuri umwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo avuga ko hari imishinga y’amashusho y’indirimbo afitanye n’abahanzi yirinze gutangaza amazina bamaze igihe kinini cyane bamusaba ariko ntasohoke ndetse bikaba byarazanye umunabi kuri bamwe.

Ibi ngo bikaza bikurikira ko atakishimira amafaranga akura muri aka kazi avuga ko ari makeya ugereranyije n’akazi ndetse na kalite iba ikenewe ku isoko.

Inshuti y’uyu mugabo itifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuga kandi ko ari kwitegura kwongera kurongora nyuma yo gutandukana na Shaddy Boo bafitanye abana babiri, akaba ngo yifuza gutangira ubuzima bushya butarimo ko we n’umukunzi we mushya wagizwe ibanga bakomeza kugarukwaho mu bitangazamakuru.

Yagize ati “Ari kwitegura no kwongera ku rongora undi mukobwa agatangira ubuzima bushya, rero agomba kubitegura hakiri kare agahindura n’akazi kugira ngo ejo abanyamakuru mutazatangira kugereranya uwo w’undi na Shaddy Boo. Hahahaha!! Twarabanye sha, amagambo yanyu ashobora gutuma narwo rusenyuka da!”

Meddy Saleh yakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Tom Close, Knowless, Dream Boys, Christopher, King James, Buravan, Charly na Nina, Meddy, The Ben n’abandi.

Ubutumwa Meddy yanyujije kuri Instagrama asezera aka kazi.

Uyu mugabo yafatwaga nka nimero ya mbere mu Rwanda.

Meddy yatandukaye na Shaddy Boo bafitanye abana babiri, kuri ubu ngo agiye kwongera kurongora.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *