Search

Imran Nshimiyimana ukina muri APR FC yakoze ubukwe ashakana na Assna Mukamisha(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Imran Nshimiyimana ukina muri APR FC yakoze ubukwe ashakana na Assna Mukamisha, ibirori by’ubukwe bwabo byabereye i Kanombe ahari ingoro y’amateka y’abategetse u Rwanda.Muri ubu bukwe, Imran yashimiye cyane umutoza Kayiranga Baptiste.

Imran ni umukinnyi wo hagati wazamukiye mu ikipe ya AS Kigali ari naho yagaragarije ubuhanga bwe, nyuma yaguzwe na Police FC ubu ageze muri APR FC. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu 2013.

dsc_7893

Imran Nshimiyimana ukina muri APR FC yakoze ubukwe ashakana na Assna Mukamisha

dsc_8322

Mu bukwe bwe Imran yafashe umwanya ashima cyane umutoza Kayiranga Baptiste ngo wamuvanye mu bwana akamutoza umupira n’ikinyabupfura ubu akaba abaye umugabo.

Imran w’imyaka 28, akaba yanahaye igikombe cy’ishimwe Kayiranga Baptiste kubera kumufasha kumugira uwo ari we ubu.

Umutoza Kayiranga uzwiho kuba yarazamuye impano z’abakinnyi benshi kuva ari bato, yavuze ko atigeze yinubira gufasha Imran kuva ari muto.

Ati “Imran yari umwana wubaha cyane kandi ugira ishyaka. Ubu nishimiye ko abaye umugabo kandi nzi ko azakomeza gutera imbere muri carriere ye.”

dsc_8628

Kayiranga Baptiste we yahaye Imran n’umugore we Assna umwana muto nk’ikimenyetso ko abifuriza kubyara bagaheka.

Imran ubu amaze igihe ari mu mvune kuko kyavunikiye mu mikino ya gisirikare yabaye mukwa munani yakiniye APR FC bwa mbere nyuma yo kuva muri Police FC, ubu akaba atarakira.

dsc_8621

 Imran yashimye cyane uruhare rwa Baptiste mu kumugira umugabo ari we uyu munsi

dsc_8619

Imran yahaye umutoza Kayiranga Baptiste igikombe cyo kumushimira

dsc_7682 dsc_7686 dsc_7692 dsc_7777 dsc_8324

Src : Umuseke

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.