Search

Imyanzuro y’urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali y’abagore yabereye umutoza

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’amezi agera 4 hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali y’abagore kumwirukana binyuranyije n’amategeko, urukiko rwa Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro y’uko AS Kigali igomba kumwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 39 n’ibihumbi 549 n’amafaranga 600 y’u Rwanda.

Grace Nyinawumuntu wari watozaga AS Kigali y’abagore

Mu rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki ya 21 Ukuboza  mu mwaka 2017, Nyinawumuntu  Grace arega AS Kigali y’abagore yatozaga kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse bakanamushinja itonesha mu bakinnyi, agasuzuguro, uburiganya n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo.

Nyuma yisubikwa rya hato nahato ry’uru rubanza , dore ko rwagombaga gusomwa tariki ya 11 Mutarama 2018 gusa ruza kwimurirwa tariki ya 2 Gashyantare 2018, umucamanza yaje gutangaza ko nyuma yo gusesengura bagasanga hari raporo zashyizwe mu rubanza,  kandi zikaba zarashyizwe muri sisiteme mbere y’uko Grace ahagarikwa by’agateganyo ngo babanze bamukoreho iperereza.

Nyuma yo kubona ko atigeze ahamagarwa ngo abibazweho ndetse anatangeho ubusobanuro, nyuma kandi yo kubona ko izo raporo zashyikirijwe urukiko nyuma y’iburanishwa ry’uru rubanza kuko AS Kigali yazitanze tariki ya 4 Mutarama 2018 Grace Nyinawumuntu ntagire  icyo azivugaho,rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 23 Gashyantare 2018.

Tariki ya 23 Gashyantare 2018 urubanza rwakomeje kuburanishwa mu mizi ndetse hafatwa icyemezo cy’uko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 13 Mata 2018.

Uyu munsi ni bwo urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza rumaze maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana Nyinawumuntu Grace maze rutegeka ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda angana na 39,549,600 ni mu gihe Nyinawumuntu we yari yasabye miliyoni 52.

Urukiko rwategetse ko AS Kigali WFC kwishyura Nyinawumuntu amezi 21 yari asigaje ku masezerano ye, zihwanye na 33,327,000Frw, agahabwa kandi 1,000,000Frw y’igihembo cy’Abavoka, agahabwa imperekeza ya 1,587,000Frw, agahabwa 200,000Frw y’ikurikiranarubanza, agahabwa kandi ikinyuranyo cy’integuza yo gusesa amasezerano gihwanye na 587,000Frw, ingurane y’iminsi ye y’ikiruhuko ihwanye na 1,198,000Frw , utuntu n’utundi byose bikagera kuri 39549600 Frw.

Nyinawumuntu Grace mu magambo make yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe n;imikirize y;urubanza,yongeraho ko ntawe bitari kugaragarira ko yarenganijwe.

 

Ildephonse Dusabimana@ibyamamare.com

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.