U Buyapani bwashyikirije u Rwanda icyogajuru cya RWASAT-1 cyakozwe na Kaminuza ya Tokyo ifatanyije n’itsinda ry’abanyarwanda 15.

Iki cyogajuru cyitezweho gufasha mu iterambere ry’ubuhinzi, Kireshya na cm 30 z’uburebure na 10 z’ubugari ndetse gipima ibiro 3.8.

Gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye butuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe. Kizohererezwa mu isanzure mu Buyapani aho kizaba kiri mu bilometero 400 uvuye ku Isi.

Takayoshi Fukuyo, umujyanama muri Komite y’u Buyapani ishinzwe iby’isanzure niwe washyikirije Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula iki cyogajuru kuri uyu wa Kane mu nama ya Transform Africa.

Umuyobozi muri Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST),
Twagirayezu Gaspard, wari mu Buyapani mu ikorwa ry’iki cyogajuru, yabwiye itangazamakuru ko bafite icyizere cy’uko ibindi nkabyo bizakorerwa mu Rwanda.

Umujyanama muri Komite y’u Buyapani ishinzwe iby’isanzure, Takayoshi Fukuyo, yavuze ko hari ubufatanye Kaminuza ya Tokyo ifitanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Tumba, aho abanyarwanda bazahugurwa mu kugenzura amakuru atangwa n’ibyogajuru.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)