Knowless Butera nyuma yuko ataherukaga gukora cyane yikurikiranya nkuko byahoze mbere yuko ashinga urugo kuri ubu yongeye kwegera abakunzi cyane,nyuma yuko aherutse gushyira hanze indirimbo ye yise Yuda,indirimbo yanakunzwe n’abatari bake.

Kuri ubu Knowless yongeye gutekereza ku bakunzi be cyane cyane muri izi mpera z’umwaka aho abantu baba bakeneye kwishima maze abategurira impano idasanzwe iyi mpano nta yindi ni Amashusho y’Indirimbo aherutse gushyira hanze mu cyumweru gishize yitwa"Urugero",aya mashusho ngo Knowless arayashyira hanze muri icyi cyumweru kiza ndetse akaba anemeza ko ari amashusho meza ugereranyije n’ayo yari asanzwe akora kuko yifuzaga ko abakunzi be bishima cyane muri izi mpera z’umwaka.

Butera Knowless ubu wanatangiye kwagurira umuziki we mu gihugu cya Kenya nyuma yuko afitanye imishinga itandukanye n’abahanzi bo muri iki gihugu harimo indirimbo yitwa"Uri Umutima Wanjye"yakoranye n’umuraperi wo muri iki gihugu witwa "King Kaka",iyi ndirimbo ikaba itarajya hanze ndetse ikaba iri no kuri album y’uyu muraperi,si iyi ndirimbo gusa kuko hari n’indi yitwa "In Love"yafatanyije n’umuhanzi witwa Avril wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "Yule Dame"

Iyi mishinga yose Knowless ngo yizera ko izamufasha kwambutsa umuziki we muri iki gihugu kuko ngo aba bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihugu bityo izi ndirimbo zikaba zigomba gukinwa m’itangazamakuru ryaho ibyo yizera ko bizamufasha kuzamura isoko rye rya muzika muri iki gihugu

Leave A Comment

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).