Sabali n’indirimbo y’Umuhanzi Pacifica Ntwali yakoranye na Bexx RHB ikorerwa muri Dream Life i Gisenyi ikijya hanze mu buryo bw’amajwi yarishimiwe cyane aba bahanzi bahitamo umushinga wo kuyikorera amashusho.

Sabali(Power) bivuze imbaraga n’indirimbo igaruka kuguhatana no gukora cyane no gushyira umutima ku byo ukora ukanabikunda yumvikanamo uburyo kugira imbaraga bigeza ku ntsinzi n’indirimbo inyuze amatwi haba mu mudiho ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo.


Pacifica umusore umaze guhamya ko ar’umuhanga mu muziki

Mu rwego rwo gukomeza guhamya umurindi mu rugendo rwa Muzika Pacifica amazemo iminsi yateguye igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro amashusho yiyi ndirimbo kuwa Gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2019.

N’igitaramo kizatangira kw’isaa tatu z’ijoro(21h00) kikazabera muri Gibson Pub i Gisenyi rwagati hazwi nko Kwa Mbera aho kwinjira bizasaba kugura icyo kunywa maze ukigira mu munyenga wa Muzika y’abana bi Rubavu.


Bexx RHB wakoranye na Pacifica indirimbo Sabali

Abahanzi barimo umuraperi Bexx RHB wakoranye na Pacifica iyi ndirimbo azaba yabucyereye dore ko ar’umwe mu bakunzwe mu ntara y’amajyaruguru n’Uburengerazuba azaza gutera ingabo mu bitugu iyi nshuti ye y’akadasohoka bamaranye imyaka mur’uyu muziki.


Shafty nawe azaza gushyigikira Pacifica

Abandi bahanzi barimo Shafty Ntwali, Itsinda rya OG Guys rikora injyana ya Hip Hop, Naaz Hamad ndetse na Yaslo umusore ukiri muto ariko w’Umuhanga mu njyana ya Hip Hop ugaragaza kazoza keza biteguye kuzashyira abakunzi ba Muzika mu bicu muriryo joro na Dj Jackson uzavangavanga imiziki.


Itsinda rya OG Guys riri mu matsinda ahagaze bwuma muri Hip Hop Nyarwanda

Pacifica akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi ufite ejo heza muri muzika Nyarwanda mu gihe yakomeza gushyiramo imbaraga ntacike intege.

Yaslo impano nshya ntashidikanywaho muri Hip Hop Nyarwanda


Naaz Hamad utajya uburana na Pacifica mu birori banafitanye indirimbo nyinshi.


Dejaay Jackson niwe uzavanga imiziki kugeza bukeye muri The Gibson Pub

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)