The Ben usigaye akorera muzika muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Ndaje’.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019 nibwo The Ben yashyize hanze iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho agaragaza amagambo ayigize (video lyrics).

Muri iyi ndirimbo The Ben aba avuga ko aje imbere y’Imana kugira ngo imugirire imbabazi kuko ahora akora ibyaha.

Akomeza avuga uburyo satani ahora ashukana, agateza umuntu gukora ibyaha ariko Imana yo ntirambirwe kubabarira abana ba yo.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu muhanzi ashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo yaherukaga gusohora yise ‘Naremeye’.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA The Ben

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)