Umuhanzikazi Queen Cha ubarizwa muri The Mane Label mu karere ka Rubavu mu Gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye kur’uyu wa Gatandatu taliki ya 29.06.2019 yabyinishijwe n’umu congoman abantu barumirwa !


Queen Cha N’umusore w’umu Congomani wamusanze ku rubyiniro

N’igitaramo yaririmbye ar’uwa kane nyuma ya The Same, Amalon, Social dore ko byasaga nkaho abafana batari banyurwa n’uburyohe bwa Muzika ariko uyu muhanzikazi akigera ku rubyiniro yerekanye ko imyaka amaze mu muziki amaze gutinyuka bigaragara.


Queen Cha mu rwego rwo gushimisha abakunzi be yasabye abafana babiri kuzamuka ku rubyiniro barushanwa kumubyinisha ariko umu congomani umwe aramwemeza Queen Cha amanika amaboko ari nako akaruru kavuzwaga n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu mu Congomani wasaga nk’uri ku gipatane yabyaje umusaruro Queen Cha maze sukumubyinisha anamukorakora Queen Cha amukubaho umubiri ibintu byatumye Queen Cha asusurutsa Abanya Rubavu.

Queen Cha yageze kuri stage ahera ku ndirimbo ye ’Umwe Rukumbi’ yakoranye na Riderman. akurikizaho indirimbo ye ’Gentleman’, nyuma yayo aririmba ’Winner’ indirimbo aririmbamo ko ’ari umutsinzi’ akongeraho ko ntawagerageje kumuca inyuma ngo bimugwe neza.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)