Kuri iki Cyumweru kuya 2 Ukuboza 2018 nibwo Perezida Kagame yitabiriye iserukiramuco rya ‘Global Citizen’ ryabereye muri Afurika y’Epfo, risozwa n’igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi barimo Beyonce n’umugabo we Jay-Z, Usher, Ed Sheraan, Pharrel Williams n’abandi.

Iri serukiramuco ritegurwa buri mwaka n’umuryango ’Global Citizens’, kuri iyi nshuro ryari ryahurijwe hamwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Mandela yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho.

Bikaba byarabereye mu mujyi wa Johannesburg muri FNB Stadium yakira abantu bakabakaba ibihumbi ijana.

Mu banyacyubahiro bitabiriye iki gitaramo barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ; Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg ; Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo n’abandi batandukanye.

Mu ijambo Perezida Kagame yahavugiye yabwiye abari bacyitabriye ko ‘Afurika twifuza’ biri mu maboko ya buri wese uhereye ku rubyiruko. Anabibutsa ko ari inshingano za buri wese gukomeza kubakira ku murage wa Nelson Mandela waharaniye ko buri mwana agira imirire myiza no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika.

Yagize ati "Uyu mugoroba nifatanyije namwe mu guha icyubahiro Nelson Mandela. Ntabwo yigeze atererana Afurika. Yizeraga ko abana ba Africa bagera kuri buri kimwe. Ni inshingano yacu gukomeza kubakira ku murage we.”

Muri iki gitaramo abantu batandukanye biyemeje gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 5,6 z’amadorali ya Amerika azifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abasaga miliyoni 137 bari mu bukene bukabije.

Iki gitaramo cyanyuraga kuri Televiziyo zikomeye muri Afurika y’Epfo ndetse no kuri Canal +, gusa abakoresha internet nabo bashoboye kukirebera kuri Youtube. Nyuma y’iminota 25 Jay-Z na Beyonce bari kurubyiniro igitaramo cyahise gikurwa ku mateleviziyo yose cyacagaho bivugwa ko aribyo aba bahanzi bari barumvikanye n’abagiteguye.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iriserukiramuco ngaruka mwaka.


Jay-Z n’umugore we Beyonce nuko batungutse ku rubyiniro.




Usher nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Usher uzwiho ubuhanga mu kubyina yagarutse yambaye umugara wa kinyafrika

Iri serukiramuco ryahurijwe hamwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Mandela yari kuba yujuje



Pharrel Williams nawe yari ahari.

Pharrel Wiliams na Chris Martin

Beyonce na Ed-Sheraan bafatanyije mu ndirimbo ’Parfect’ basubiranyemo


Umunyamideli Naomi Campbell nawe yari ahari


Tiwa Savage ari mu bahanzi bakomeye muri Africa baririmbye muri iki gitaramo.

Leave A Comment

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).