Aline Uva umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko warwaniye kwambikwa ikamba rya Miss Bum Bum 2018, avugako ahiga abo bari bahanganye bose mukugira ikibuno cyiza cy’umwimerere, ubu ari mu kaga ndetse yaciwe n’akayabo k’amadorali kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.


Ellen Santana niwe wari watsindiye kwambikwa ikamba rya Miss Bum Bum 2018

Mu kwezi gushize nibwo mugihugu cya Bresil, habaye amarushanwa yo kutoranya umukobwa uhiga abandi mukugira ikibuno cyiza, iri rushanwa ryaje kweguna umukobwa witwa Ellen Santana.

Uyu Ellen Santana bamaze gutangaza ko ariwe utsingiye kwambikwa ikamba rya Miss Bum Bum 2018 ntabwo abo bari bahanganye babyakiriye neza, nibwo umukobwa witwa Aline Uva wari wabaye igisonga cya mbere yashikuzaga ikamba uyu wari watsinze avugako adakwiriye kuryambara kuko ikibuno cye ngo ari igikorano. ibi byakuruye impaka ndende birangira ikamba ritwawe n’utararitsindiye aritwara kumbaraga.


Aline Uva yambuye ikamba ahita aryiyambika

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Sun, bavugako abategura iri rushanwa bamaze gusaba uyu mukobwa kugarura ikamba ry’abandi bitarenze iminsi itanu, kandi agatanga amande angana n’ibihumbi 30 by’Amadorali ya Amerika kuko yasebeje izina ryabo akanica amasezerano bagiranye.

Ibi naramuka atabikoze, abategura iri rushanwa batangaje ko bazamurega mu rukiko ndetse ngo bamaze no gutegura ikirego mugihe uyu mukobwa yaba atubahirije ibyo asabwa.

Miss Bum Bum ni irushanwa ngaruka mwaka ribera i Sao Paulo muri Brezil, uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’abakobwa 27 bahagarariye leta zitandukanye zigize Brésil. 15 ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma.


Yarwaniye ikamba aryambura uwatsinze

Mbere yo kwitabira iri rushanwa barabanza bagapima ibibuno byabo bakareba niba byujuje ubuziranenge, kuko harebwa ingano y’ikibuno, banareba niba icyo kibuno atari igikorano.


Ellen Santana wambuwe ikamba

Leave A Comment

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).