Abafana bakomeye b’ikipe ya Raoyon Sports, Rwarutabura na Nkundamace w’Ikirinda, aba bagabo twabasanzwe ku bitaro bya Kabusunzu bagiye kuzana umwana n’umugore ba Hitimana Claude uzwi nka Wanyanza.

Byari ibishimo bidasanzwe kuri uyu Wanyanza wibarutse umwana we w’umukobwa w’imfura, kuri Iki Cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019, Rwarutabura na Nkundamace nibo bari baje gukura uyu mubyeyi kwamuganga ku bitaro bya Kabusunzu mu Mujyi wa Kigali.

Wanyanza yagaragaje ibyishimo bidasanzwe

Mukiganiro Wanyanza yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com, yatangaje ko yishimye cyane kuko yari amaze igihe kinini ategerezanyije amatsiko uyu mwana w’umukobwa yibarutse.

Yagize ati "Nkuko mubibona n’ibyishimo bidasanzwe, uyu mwana tumutegereje igihe kirekire, n’Imana yabikoze kuko hari abanzi benshi baba batifuza ko twabona ibyishimo nk’ibingibi gusa Imana yarahabaye natwe turayishima."

Rwarutabura, Nkundamace na Wanyanza, ubushuti bwabo ntabwo burangirira mugufana ikipe ya Rayon Sports gusa, no murugo barasurana ndetse bagatabana aho bikenewe

Rwarutabura na Nkundamace inshuti z’akadasohoka za Wanyanza, nabo bishimiye uyu mwana w’umukobwa mugenzi wabo yibarutse, Rwarutabura ati "Uyu ni umunsi udasanzwe, kuko uyu mubyeyi yari amaze igihe kinini kwamuganga ategereje uru ruhinja, twari dufite ubwoba dukeka ko ashobora kuhasiga n’ubuzima, ariko yabyaye neza, ubu njye umwana namwise "Uwiduhaye""

Kanda hano ukurikirane Ikiganiro twagiranye n’aba bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)