Mu bihembo bisanzwe bitangwa mw’irushanwa rya HiPipo Music Awards 2019 ritegurirwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abahanzi nyarwanda 2 bashoboye kwegukanamo ibihembo mu byiciro bitandukanye birimo indirimbo ifite amashusho meza ndetse n’indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda.

Irushanwa rya "HIPIPO AWARDS" ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Africa.

Ibi bihembo ku nshuro yabyo ya 8 byatangiwe mu muhango wabereye muri hotel SerenaUganda aho abahanzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye ku mugabane wa Afurika bahawe ibihembo bitandukanye ndetse hakaza no kubonekamo abahanzi babiri 2 b’abanyarwanda aribo "Paccy" wahoze abarizwa mu itsinda rya TNP ndetse na "Bruce Melody" ukunzwe cyane mu Rwanda.

Umuhanzi Paccy wegukanye igihembo cye cya mbere mw’irushanwa rikomeye.
Indirimbo Mbaye Wowe yahesheje Igihembo Umuhanzi Paccy.

Paccy yegukanye igihembio cy’indirimbo zakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo "Mbaye Wowe" yafatanyijemo na Butera Knowless, aho yahigitse izirimo ‘Oya’ ya Buravan, ‘Embeera Zo’ ya Sheebah na Bruce Melodie, ‘Yes’ ya Alpha Rwirangira, ‘Lose Control’ ya Meddy na The Ben, ‘Everything’ ya Uncle Austin na Meddy ndetse na ‘Try Me’ ya Charly & Nina.

Indirimbo "BLOCKA" ya Bruce Melody yegukuye igihembo cy’amashusho meza.

Bruce Melody we yegukanye igihembo cy’Indirimbo ifite amashusho meza mu bahanzi b’abanyarwanda ariyo "Blocka" yanaunzwe nabatari bake hano mu Rwanda nyuma yuko n’umwaka ushize yari yatowe nk’umuhanzi wigaragaje kurusha abandi muri EAC, iyi ndirimbo yatsinze izirimo ‘Darling’ ya Butera Knowless yafatanyije na Ben Pol, ‘Manawe’ ya Deejay Pius na Lady Jaydee, ‘Romeo And Juliet’ Dream Boyz na Riderman, ‘Winner’ ya Queen Cha na ‘Adi Top’ ya Meddy.

Icyamamare Diamond ukunzwe cyane muri Africa Nawe ni umwe mubegukanye Ibihembo.

Izindi ndirimbo zegukanye ibihembo harimo nka "No You, No Life" y’itsinda rya B2C ryo muri Uganda bakoranye na The Ben yahembwe nk’indirimbo nziza yahuriweho n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, Ku ruhando rwa Afurika, mu gihe icyamamare Diamond Platnumz yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu bahanzi b’abagabo wahize abandi akawutsindira atsinze abarimo Davido, Fally Ipupa, Wizkid ndetse n’abandi, Naho nko mucyiciro cy’abagore bitwaye neza, igihembo cyahawe Tiwa Savage wo muri Nigeria wari uhanganye n’abarimo umunyarwandakazi Butera Knowless, Vanessa Mdee, Sheebah Karungi, Yemi Alade n’abandi.

Umuhanzi Bruce Melody Ukomeje Kugwiza ibigwi muri Muzika Nyarwanda.

Malwedhe ya King Monada yatowe nk’indirimbo y’umwaka ku mugabane wa Afurika, Sauti Sol batorwa nk’itsinda ryahize andi, Umurundikazi Natasha atorwa nk’umunyempano mushya wigaragaraje ku mugabane wose,mu gihe Kwangwaru ya Hormonize na Diamond Platnumz yatowe nk’indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Wet ya Vanessa Mdee na Gnako yatowe nk’ifite amashusho meza itsinze izirimo Blocka ya Bruce Melodie.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)