Abahanzi b’Ibyamamare bakomoka mu gihugu cya Nigeria bazataramira abanyarwanda mu gitaramo batumiwemo cyo kurasaGusozaumwaka wa 2018 cyiswe "New Year CountDown"kizaba kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Center.

Ni nyuma yuko Rwanda Events bazanye i kigali uwitwa Yemi Alade ndetse na Souti Sol mu gitaramo cyo kurasa umwaka ushize ndetse abanyarwanda bakaza kwerekana ko babyishimiye cyane kuri ubu yahisemo Simi umuhanzikazi ukunzwe cyane muri iyi minsimu ndirimbo zitandukanye nka"Hallelluya, "Joromi",Love "dont Care"n’izindi nyinshi azaba afatanya na Patoranking nawe wamamaye cyane muri Afurika ndetse na Nigeriya anakomokamo.

Abahanzi nyarwanda barimo Charly Na Nina,King James na Bruce Melody bafatanyije na Dj Miller,Dj Toxxyk na Dj Waxxy uzaturuka mu gihugu cya Afurika yepfo bazaba nabo basusurutsa abazitabira iki gitaramo cyizaba mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Kwinjira muri iki gitaramo"New Year CountDown" bizaba ari amafaranga ibihumbi 20,000frw mu byicaro bisanzwe ndetse n’ibihumbi 40,000frw mu myanya y’icyubahiro VIP.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)