Abahanzi barimo abo muri Kina Music nka Butera Knowless, Igor Mabano na Aline Gahongayire ; Masamba Intore, King James, Blameless, Sharon Kacyeye n’abandi bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka bise ‘Batuye Imitima Tugutuye’.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwumvikanisha ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoretse imbaga, ubu hari icyizere cyo kubaho ndetse abarokotse bakwiriye ‘Kwibuka Biyubaka’.

Harimo naho aba bahanzi bashishikariza abantu gufata iya mbere barwanya ikibi, kugira u Rwanda rutazasubira mu mwijima w’icuraburindi.

Butera Knowless ati “Ijoro ribara uwarariraye bana b’u Rwanda dufate iya mbere turwanya ikibi tutazasubira mu mwinjima”.

Aba bahanzi baririmbye iyi ndirimbo muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)