Iserukiramuco rya mbere muri Africa mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” rigiye kongera kubera i Kigali.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 nibwo ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, habereye ikiganiro n’itangazamakuru maze abategura iri serukiramuco basobanura birambuye umwihariko rizanye muri uyu mwaka.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco avuga ko kuri iyi nshuro yaryo ya gatanu, rizibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Yagie ati “Nk’abahanzi, ni inshingano yacu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bugamije guhindura imitimia n’imitekerereze. Dushaka kandi kubera urugero rwiza abazadukomokaho kugira ngo bazabe baharanira amahoro ndetse babe n’abayobozi barangwa n’urukundo”.

Itorero Mashirika risanzwe rizwiho ubuhanga riri mu bahanzi bazerekana imikino muri iri serukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rizafatanya n’amatsinda ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bazaturuka mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda.

Abazitabira iri serukiramuco bazasangizwa ibiganiro, imikino, indirimbo, inkuru mpamo z’ubuhamya n’ibindi bitandukanye byateguwe bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Ubumuntu Arts Festival izamara iminsi itatu, izatangira ku itariki ya 12 kugeza kuya 14 Nyakanga 2019, ahabera ibirori ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Kwinjira ni ubuntu.

Mbere yuko iri serukiramuco ritangira, rizabimburirwa n’igitaramo gikomeye cyiswe “Ikaze Night Party” cyatumiwemo umuhanzi Liliane Mbabazi n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo kizaba kuwa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019, ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira bikaba ari 15,000 Frw.

Hope Azeda uri iburyo niwe watangaji iserukiramuco "Ubumuntu" rimaze kumenyekana hirya no hino ku Isi, akaba n’umuyobozi w’itorero Mashirika.
Liliane Mbabazi uzaririmba mu gitaramo kizabimburira iserukiramuco nawe yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru.
Uwari ahagarariye Skol nk’umuterankunga w’iriserukiramuco muri uyu mwaka babicishije mu kinyobwa cya Virunga.

Urupapuro rwamamaza igitaramo kizabimburira iri serukiramuco.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)