Abakobwa 37 batoranyijwe mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, bahawe nimero zizabaranga ari nazo bazatorerwaho ndetse banahabwa amabwiriza mashya muri iri rushanwa.

Nyuma yo kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu n’umujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa bazaziserukira muri Miss Rwanda 2019, kuri ubu aba bakobwa batomboye nimero zizabaranga mu kindi cy’iciro gikurikiye cy’iri rushanwa.

Igikorwa cyo gutombora nimero kuri aba bakobwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018, kibera mu mujyi wa Kigali i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Uretse gutombora nimero zizabaranga, aba bakobwa kandi banasobanuriwe amabwiriza mashya yashyizwe muri iri rushanwa, nkaho babwiwe ko mu mwiherero hazajya hasezererwa bamwe bazajya batsindwa amahiganwa atandukanye bazashyirirwaho.

Umwiherero ukazarangira hasezerewe abakobwa bagera kuri batanu, izi mpinduka ziyongera ku zindi zivuga ko ibisonga bibiri bya Nyampinga w’u Rwanda bigiye kujya bihembwa amafaranga.

Igisonga cya mbere azahabwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw), naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 5 Mutarama 2019 aribwo hazatoranywa abakobwa 20 muri aba bazajya mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri.

Muri uyu mwiherero naho hakazasezererwa abandi 5 hasigare 15 ari nabo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu birori bizaba ku itariki ya 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Uko abakobwa batomboye nimero :


Uwase Muyango Claudine, nimero 1.

Uwimana Mucyo Triphine, nimero 2.

Uwase Nadine, nimero 3.

Ishimwe Bella, nimero 4.

Igihozo Mireille, nimero 5.

Tuyishimire Cyiza Vanessa, nimero 6.

Umutoni Grace, nimero 7.

Munezero Adeline, nimero 8.

Ricca Michaella Kabahenda, nimero 9.

Mukunzi Teta Sonia, nimero 10.

Gakunda Iradukunda Prayer, nimero 11.

Mutoni Queen Peace, nimero 12.

Niyonsaba Josiane, nimero 13.

Teta Fabiola, nimero 14.

Higiro Joally, nimero 15.

Uwase Sangwa Odile, nimero 16.

Mutoni Deborah, nimero 17.

Murebwayire Irene, nimero 18.

Umurungi Sandrine, nimero 19.

Mutoni Oliver, nimero 20.

Uwihirwe Yasipi Casmir, nimero 21.

Bayera Keza Nisha, nimero 22.

Teta Mugabo Ange Nicole, nimero 23.

Umukundwa Clemence, nimero 24.

Tuyishime Vanessa, nimero 25.

Igihozo Darine, nimero 26.

Ibyishaka Aline, nimero 27.

Uwihirwe Roselyne, nimero 28.

Uwicyeza Pamella, nimero 29.

Mwiseneza Josiane, nimero 30.

Umutesi Nadége, nimero 31.

Nimwiza Meghan, nimero 32.

Inyumba Charlotte, nimero 33.

Uwase Aisha, nimero 34.

Gaju Anitha, nimero 35.

Mugwaneza Emelyne, nimero 36.

Niyonshuti Assoumpta, nimero 37.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)