Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 nibwo abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda berekeje mu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri mu mujyi wa Nyamata.

Umwiherero w’aba bakobwa uri kubera muri Golden Tulip Hotel iherereye mu mujyi wa Nyamata mu ntara y’Uburasirazuba.

Mbere yo gutangira umwiherero buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho bazaba bahabwa. Bazajya bahabwa telephone inshuro nke nabwo byabanje kwemezwa n’ababashinzwe umunsi ku wundi.

Bahawe ibyumba mu buryo busanzwe, babiri babiri bashyirwa mu cyumba kimwe ariko bakazajya bahinduranya buri nyuma y’iminsi itatu mu rwego rwo gusuzuma imibanire yabo nk’uko bitangazwa n’abategura iri rushanwa.

Nubwo batangiye umwiherero ari abakobwa 20 ariko uzajya kurangira hasigaye 15 abandi 5 bakazagenda basezererwa mu cyumweru cya kabiri cy’umwiherero.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana kuwa 26 Mutarama 2019 mu birori bikomeye bizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)