Mu gihe habura amezi agera kuri abiri ngo irushanwa rya Tour de l’Espoir 2019 rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu cya Cameroun rizatangira tariki 4 Gashyantare rigasozwa ku wa 9 Gashyantare 2019 mu ikipe y’URwanda habayemo impinduka.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi benshi iri mu mwiherero i Musanze muri Africa Rising Cycling Center, ikomeje imyiteguro y’amasiganwa atatu ; Tour de l’Espoir, La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda yose azakinwa mu mezi abiri.

Abatoza bakomeje kubitaho basimbuje abakinnyi babiri bagombaga kujya muri Tour de l’Espoir ; Mugisha Samuel uzaba yasubiye muri Team Dimension Data na Didier Munyaneza uzaba yitegura Tour du Rwanda izaba mu mpera za Gashyantare 2019, imyanya yabo ifatwa na Rubwera Jean Damascene na Nzafashwanayo Jean Claude.

Ikipe y’URwanda izaba irangajwe imbere na Nathan Byukusenge nk’umutoza ndetse ifite Obed Ruvogera nk’umuganga naho Eric Maniriho azaba ari umukanishi wabo.

Uru nirwo rutonde rw’ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Tour de l’Espoir

1. Eric Manizabayo

2. Samuel Hakiruwizeye

3. Nkurunziza Yves

4. Mugisha Moise

5. Jean Damascene Rubwera

6. Nzafashwanayo Jean Claude.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)