Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, nibwo amajonjora y’abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 yakomereje i Kayonza hatoranywa abazahagaririra Intara y’Uburasirazuba muri aya marushanwa. Muri iyi ntara, habonetse ubwitabire budasanzwe kuko abiyandikishije ubwabo barenga 100, bagombaga gutoranywamo abazakomeza mu cyiciro gikurikira bahagarariye Uburasirazuba.

Nyuma yo gukora amajonjora i Musanze, i Rubavu n’i Huye, amajonjora yo kuri iki Cyumweru yabereye muri Silent Hill Hotel i Kayonza yabanjirije amajonjora ya nyuma azabera mu mujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kwiyandikisha no gusuzuma ibisabwa ku bakobwa bifuza guhatana, aho hiyandikishije abakobwa 101, ariko abatoranyijwe nk’abujuje ibisabwa ni 32. Muri iyi ntara niho hagaragaye umubare munini w’abakobwa bitabiriye aya majonjora ugereranyije n’izindi zabanje, aha naho hakaba hagaragaye abakobwa bagiye bitabira mu zindi ntara bagatsindwa ariko bagakomereza muri iyi ntara ngo bagerageze amahirwe yabo.


Umutesi Nadege


Uwihirwe Yasipi Casmir


Mugwaneza Emelyne


Bayera Nisha Keza


Higiro Joally


Gihozo Darine


Inyumba Charlotte


Mukunzi Teta Sonia


Murebwayire Irene


Mutoni Queen Peace

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)