Slaï umunyamuziki ukomoka mu Bufuransa akaba n’umwe mu bakomeye mu njyana ya zouk, yaraye asendereje ibyishimo ku bakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction benshi bataha batabishaka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo gisoza uku kwezi mu byiswe ‘Kigali Jazz Junction’.
Iki gitaramo cyabereye mu mahema ya KCEV (Camp Kigali), cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse wabonaga cyiganjemo abasohokanye n’abakunzi babo.

Slaï wari umuhanzi w’Imena muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota itanu, yakirizwa amashyi n’induru y’abakunzi b’umuziki we. Yabanje gusuhuza abari aho mu Kinyarwanda ati ‘Kigali Muraho !” abiganjemo abakobwa batera hejuru bamwikiriza.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ahereye kuzakunzwe mu bihe byashize kugeza ubu, indirimbo hafi ya zose uyu muhanzi yazirimbaga ajyana n’abafana ari nako abasohokanye n’ababo begeranya imibiri ubundi babyina zouk karahava.

Slaï yanyuzagamo akavuga ko yishimiye uburyo yakiriwe i Kigali ndetse akabwira abari aho mu magambo y’Ikinyarwanda ko abakunda.

Slaï yageze hagati yifashisha umwe mu baririmbyi ba Neptunez Band baririmba agace gatoya k’indirimbo Slowly ya Meddy, avuga ko abikoze avuga ko abikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuhanzi ufite impano itangaje wahimbye indirimbo nziza iri mu njyana ya Zouk.

Ku isaha ya saa sita z’ijoro zirengaho iminota mikeya nibwo Slaï yaririmbye indirimbo yise ‘Flamme’ yatumye ibintu bihindura isura maze aba ari aho bose ntihagira n’umwe usigara yicaye. Iyi ndirimbo yarangiye abafana banaga ko agenda batera hejuru bavugira icyarimwe bamusaba kuyisubiramo maze nawe arabibakorera.

Mbere yuko Slaï aza ku rubyiniro yabanjirijwe na Yverry nawe wagerageje gushimisha abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Uragiye’ ari nayo yahereyeho, ‘Mbona Dukundana’ ‘Nk’uko Njya Mbirota’ ‘Umutima’ aherutse gushyira hanze n’izindi.

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe n’umunyarwenya Michael wo muri Comedy Knights, herekanywemo amashusho ya ya nyakwingendera Oliver Mtukudzi uherutse kwitaba Imana. Yahawe icyubahiro nk’umuhanzi w’igihangange kandi waherukaga gutaramira muri Kigali Jazz Junction.


Slaï yari ategerejwe na benshi muri iki gitaramo.


Umunyarwenya Michael niwe wari uyoboye iki gitaramo.


Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur nawe yari mu bitabiriye iki gitaramo.

Yverry yagaragaje ubuhanga mu kurirmba nubwo wabonaga indirimbo ze zitazwi cyane n’abitabiriye iki gitaramo.


Abaririmbyi ba Neptunez Band bafashaga aba bahanzi mu nyikirizo.


Byari bigoye kubona uwicaye.

Nep Djs nabo baba bavanga imiziki muri ibi bitaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)