Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019 nibwo ku ishami ry’uruganda rwa Bralirwa riherereye Sonatube, habereye igikorwa cyo gutombora abanyamahirwe bane bazajyanwa muri Espagne kureba umukino wanyuma wa UEFA Champions League ku nkunga ya Heineken yengerwa mu Rwanda.

Iyi tombola yabaye mu masaha y’igicamunsi yari yitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye ndetse n’abayobozi muri uru ruganda.

Kamanzi Janvier, Ndamutsa evelyne, Rukundo Deo na Hatangimana Albert nibo amahirwe yasekeye bazajyanwa na Heineken i Madrid muri Espagne kureba imbona nkubone umukino wanyuma wa Champions League uzaba kuya 01 Kamena 2019.

Aba banyamahirwe batombowe hakoreshejwe uburyo bwo kuvanga impapuro zose z’abageze mu cyiciro cyanyuma cya poromosiyo yiswe “Heineken Passport Promotion” yari imaze ukwezi kose ubundi hagatoranywamo kamwe imbere y’itangazamakuru.

Iyi poromosiyo yasabaga umukiriya kunywa Heineken ubundi agatererwa kashi mu gatabo wageza kashe 20 nibwo washyirwaga mu banyamahirwe. Abatowe bahise bahamagarwa kuri telephone bamenyeshwa iyi nkuru nziza bayakiranye ubwuzu.

Samputu Patrick, umuyobozi muri Bralirwa yavuze ko ibizatangwa kuri aba banyamahirwe bihenze ariko ko Heineken nk’uruganda rwenga inzoga ifite abakunzi benshi, rugomba kubasangiza ibihe byiza.

Ati “kuva mu Rwanda kugera aho umukino wa nyuma uba wabereye aba ari igikorwa kidasanzwe. Ibintu umuntu acamo biba bidasanzwe harimo n’igikorwa cya ‘Heineken Experience’ no gutemberezwa kuri Stade.”

Iyi promotion yitabiriwe n’abantu 9300 ariko abageze ku kiciro cya nyuma ni 418 banyoye nibura amacupa 40 muri uku kwezi kose.


Abayobozi batandukanye muri Bralirwa basobanurira abanyamakuru uko iyi promotion yakozwe.

Agasanduku karimo udupapuro twabanyamahirwe dutomborwa.


Umuyobozi muri Bralirwa yerekana umunyamahirwe yari atomboye.

Umwe mu banyamakuru nawe yatomboye umunyamahirwe.

Abanyamahirwe bahise bahamagarwa kuri telephone.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)