Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibutse abanyamakuru bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nka Car Free Zone, berekeza muri Camp Kigali.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri Car Free Zone

Impamvu bahereye muri aka gace ni uko ari ho Perezidansi ya Repubulika yakoreraga kuri Leta ya Habyarimana. Hafi yaho kandi hakoreraga Radio RTLM, ku ruhande rumwe ahandi hari Radio Rwanda byose byagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi.

Solange Ayanone wakoreraga Radio Rwanda na Sam Gody Nshimiyimana wandikiraga ikinyamakuru Kiberinka, basanga iki gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru ari ingirakamaro.

Muri Camp Kigali ahasorejwe uru rugendo ni ho hakomereje ibiganiro byibanze ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kubaka u Rwanda rwa nyuma yaho. Ni ibiganiro byagaragaje ko umunyamakuru agomba kwitwararika kandi akubahiriza amategeko agenga umwuga.

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibutse abanyamakuru bagenzi babo

Ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inama nkuru y’itangazamakuru yashyize hanze urutonde rw’abanyamakuru 53 bakoreraga ibitangazamakuru bigera kuri 20 bari bamaze kumenyekana ko baguye muri Jenoside. Abenshi muri bo ni abakoreraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru, ORINFOR.

Umunyamakuru Solange Ayanone

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)