Umuhanzi Edouce Softman wamamaye mu muziki Nyarwanda mu minsi yo hambere n’ubwo n’ubu agihari ariko bigenda biguru ntege asanga hageze ngo Abanyarwanda biyumvemo umuziki Nyarwanda kurusha uwo hanze.

Kubwa Edouce mu gutera imbere biruseho hakwiriye gufashanya no kumva ko aho Umunyarwanda aho ari hose akwariye kwambara ishusho y’umuziki Nyarwanda maze bagashyira hamwe bagafasha umuhanzi ukwiriye gufashwa kuko Abahanzi n’ubwo ari benshi har’abashoboye kurusha abandi.

Uyu muhanzi asanga kuba no mu Bihugu duturanye har’abahanzi bakomeye n’uko bashyigikiwe cyane n’abaturage babo ariko akabibutsa ko ushoboye ariwe ukwiriye guterwa ingabo mu bitugu.

Nk’uko itangazamakuru ridasigana n’umuziki yarihaye ubu butumwa

"Itangazamakuru n’umuhanzi n’abantu babana hafi, turafashanya tugomba gukundana ikirenzeho buriya mbere yo gukina Umugande n’umunya Tanzaniya banza unibuke gukina n’umunyarwanda muvuga ururimi rumwe umufasha nawe agere kure." Edouce Softman

Edouce aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Ntafatika"

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)