Daymakers n’itsinda ry’abanyarwenya rimaze kwigarurira imitima ya benshi. Nyuma y’igitaramo gikomeye cyiswe #BigombaGuhinduka baherutse gukorera mu mujyi wa Kigali, bateguye igice cya kabiri cy’iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatanu.

Iritsinda rigizwe n’abanyarwenya 5 aribo Clapton Kibonge, Japhet, Etienne, Zaba Missed Call na Makanika ariko babiri muri bo nibo bamenyerewe cyane mucyobise #BigombaGuhinduka.

Nyuma y’igitaramo cy’amateka aba banyarwenya bakoreye mu mujyi wa Kigali, biyemeje kurushaho kwiyegereza abakunzi babo bo hirya no hino mu gihugu bahereye i Musanze.

Mu kiganiro na Ibyamamare.com, Clapton unayoboye iritsinda yavuze ko bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu basusurutsa abakunzi babo ariko kubera ikibazo cy’umwanya n’izindi gahunda zitandukanye, bahisemo kuba bahereye i Musanze.

Ati “BigombaGuhinduka igitaramo cya mbere nyamukuru cyabereye i Kigali ariko twari dufite gahunda yo Gukora ibitaramo mu ntara ahantu hatandukanye, gusa bitewe n’uko igihe cyabaye gito twahisemo kuba dukoze hamwe, aho hamwe rero twahisemo n’i Musanze muri Centre Pastoral Notre de Fatima.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamenya 2019, muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, kwinjira ni 2000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw mu myanya y’icyubahiro ugahabwa n’icyo kunywa.

Aba banyarwenya bazabasusurutsa abakunzi babo bafatanyije n’abahanzi nka AmaG the Black na Maylon ndetse n’abandi banyarwenya barimo Ndimbati, Joshua, Babou…

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)