"Ishyari ry’iki ko nabahaye umwanya uhagije muzika mucyina nayo muribaza n’iki ? ikinyarwanda cyange sicy’imihanda ndacyari kumwe na rubanda dukeneye kwanda"

Ayo n’amagambo yumvikana mu ndirimbo "Nyirizina" ya Jay Polly yumvikana nko kwatsa umuriro ku muraperi Riderman wakoze indirimbo Ikinyarwanda aho we na Bruce Melody bagaruka ku kinyarwanda kivugwa n’urubyiruko aho baba bahamya ko "Ikinyarwanda cyabo aricyo ku muhanda"

Jay Polly mw’itangazamakuru yagize ati :
"Ndacyarikumwe na Rubanda dukeneye kwanda nge sinakwica Ikinyarwanda buriya Riderman yavugiraga Abo ku muhanda, dukeneye kwagura ikinyarwanda kugira ngo kigere kure, kivugwe kure kuko ducyeneye ko cyaguka nabonye miliyoni zivuga Ikinyarwanda dukwiriye kwagura urulimi Gakondo urumva ntitwakwagura ikinyarwanda cy’imihanda tugomba kwagura ikinyarwanda cya nyacyo" Jay Polly

Jay Polly yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye na Riderman ko Riderman ar’umuraperi mwiza yemera kandi ukora neza cyane ibintu amwubahira ku buryo amufata nk’umuraperi mwiza umuhagararira iyo adahari(aha yagarukaga mu gihe yarari muri gereza)

Jay Polly ntatinya kwerura ko abaraperi benshi bamugirira ishyari bakunda kumwituniraho kubera impamvu zabo bwite ko nta n’uwo byatangaza hagize abamwituniraho bavuga ko yabaye babiloni igambanira imvugo zo ku muhanda zizwi nka Slangs mu rubyiruko.

Kuk’uba yarashatse gushotora Riderman abinyujije mu kumunenga mu ndirimbo Jay Polly yavutse ko nta wasenya Riderman

"Nta muraperi mu Rwanda wasenya Riderman nta n’umwe kuko uriya n’umusaza ikirenzeho n’inshuti yange nta kibazo nagirana nawe, sinanamusenya singe wamuzamuye " Jay Polly

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)