Mu mpera z’iki cyumweru nibwo i Rusororo mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo cy’umuhanzi Burna Boy uri mu bagezweho ku mugabane. Bitewe nuko kugera aho iki gitaramo kizabera bitakworohera buri wese, hashyizweho imodoka nini zizaba zitwara abantu ndetse zikazanabagarura igitaramo kirangiye.

Kuri uyu wa Gatatu ku ya 20 Werurwe 2019 nibwo kompanyi ya Entertainment Factory iri gutegura iki gitaramo hamwe n’abari bahagarariye abaterankunga bacyo aribo ‘Heineken’ na ‘Visit Rwanda’ bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze basobanura aho imyiteguro yacyo igeze.

Muri iki kuganiro cyabereye mu cyumba cya Intare Arena, umuyobozi wa Mathew Rugamba Umukozi muri Entertainment Factory yavuze ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo igitaramo kizagende neza.

Ati “Ikintu cya mbere turi gutegura gukora ni uko igitaramo kigomba kugenda neza. Ubu turigusoza imyiteguro kandi turigukora uko dushoboye kugira ngo Burna Boy azakore igitaramo cyiza.”

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi bo mu mahanga batumirwa bakaririmbira kuri ‘CD’, Rugamba yavuze ko Burna Boy azaririmba umuziki w’umwimerere kandi ko azagera i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abantu batandatu bazamufasha.

Bitewe nuko hari benshi bagaragaza ko aho iki gitaramo kizabera ari kure kandi bigoye kuhagera, hashyizweho imodoka zizaba zitwara abantu bazitabira iki gitaramo. Izi modoka zizaba zihagurukira kuri stade i Remera ari naho zizongera kugarura abo zatwaye, bikaba bisaba kuba ufite itike yo kwinjira mu gitaramo ukanishyura 3000Rwf yo kugera i Rusororo no kugaruka.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azagera i Kigali kuwa Gatandatu mu gitondo bitewe nuko azabanza gutaramira muri Uganda mu ijoro ryo kuwa Gatanu.

Kugeza ubu ntiharatangazwa abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bazafatanya na Burna Boy muri iki gitaramo, abari kugitegura babwiye abanyamakuru ko abandi bahanzi bazatangazwa biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 i Rusororo mu Intare Conference Arena. Kwinjira ni 10.000Rwf, 25.000Rwf na 50.000Rwf ku bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo. Abazayigura ku munsi w’igitaramo bazishyura 15.000Rwf, 30.000Rwf na 50.000Rwf.


Mathew Rugamba umukozi muri Entertainment Factory iri gutegura iki gitaramo.


Amur Abineza wari uhagarariye Visit Rwanda ubanza iburyo, Rugamba Mathew, Jean Paul Samputu umuyobozi muri Bralirwa n’umushinzwe kwamamaza Heineken baganira n’abanyamakuru.

REBA HANO INDIRIMBO Y’UYU MUHANZI IRI MUZIKUNZWE CYANE MURI IYI MINSI

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)