Bill Ruzima uri mu bahoze bagize itsinda rya Yemba Voice akaba n’umwe mu barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, yahishuye agahinda abiga muri irishuri bamaranye igihe baterwa no gukoreshwa mu bitaramo bikomeye ariko ntibahembwe, bamwe ngo batinyaga kubivuga.

Mu ibaruwa Bill Ruzima yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019, yahishuye akababaro kabiga muri iri shuri batumirwa kuririmba mu birori bikomeye nyamara ntibagire icyo bahabwa nyamara hari ibyo baba bonjije.

Uyu musore avuga ko bagerageje kubaza umuyobozi w’ishuri ababwira ko ntaburenganzira bafite bwo kwishyurwa ahubwo nabyo bari bakwiye kujya babyishyurira nk’uko bishyura amafaranga y’ishuri.

Ibi nibyo byatumye yandika ibaruwa ifunguye yageneye buri wese waba afite ibyo amurusha ku kibazo nk’iki ngo amusobanurira.

Yateruye agira ati “Nitwa Bill RUZIMA, ndi umuhanzi wa muzika nize mu ishuli ry’umuziki ryo Ku Nyundo.

Mfite ikibazo mpuriyeho na bagenzi banjye bize cg biga muri iryo shuli, mpisemo gukoresha iyi nyandiko ifunguye kugira ngo n’abandi bafite ubumenyi kundusha munsubize.

Byaba bigenda gute kugirango ibigo bya leta n’iby’abikorera bihore bikoresha abanyeshuli ba muzika (abana bo kunyundo) mu birori performances zinyuranye ariko ntibitwishyure ?

Umuyobozi w’ishuli MULIGANDE Jacques (Mighty Popo) Hari bamwe muri twe babimubajijeho abasubiza ko "Ntaburenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuli ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk’uko bishyura Minerval kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga" .

Nabyo ariko ntibyumvikana kuko

1. Hari hamwe na hamwe twavaga ku ishuli tugiye gukora batubwiye ko Ari akazi, rimwe tugatanga na za fagitire ariko bikazarangira kwishyurwa duhebye !
2. Si twese dutoranywa gukora ako kazi Ni bamwe na bamwe
3. Nta Raporo y’imenyerezwamwuga dusinyirwaho iyo turangije gukora

Ese bibaye ukwimenyereza umwuga, abiga muyandi mashuli y’myuga bikorwa bite ?
Ese kwimenyereza umwuga bikorwa igihe kingana gite aho Mwe mwiga cg mwize ?

Twe iwacu kunyundo iyo ukunda gutoranywa mu baza gucuranga cg kuririmba muri ibyo birori ushobora gukora ako kazi imyaka itatu yose igashira ukigakora.
Ese hariho uburyo leta yatumira nk’abiga ubwubatsi ngo bazamure umuturirwa runaka bakaza bakawubaka neza maze ntibishyurwe ?

Cyera najyaga numva zimwe munzozi zanjye zikomeye Ari ukuzaririmbira imbere y’umukuru w’igihugu H.E @paulkagame naje kumutaramira inshuro ntabasha kubara ndetse n’abandi bayobozi bakomeye no mu birori byinshi byitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu b’ahandi, Gusa ikimbabaza Ni uko kugeza ubu ntigeze nkuramo n’ayagura isogisi ! Kandi nziko abandi bahanzi iyo bagize uwo mugisha bishyurwa kuburyo bukomeye bwabahindurira ubuzima.”

Ruzima yagaragaje inama zikomeye abanyeshuri bize ku Nyundo baririmbyemo, anakora urutonde rw’ibigo bya Leta bigera muri 15 bakoreye ariko ntibahabwe n’iripfumuye.

Mu kiganiro na RBA, Mighty Popo yemeye ko koko abo banyeshuri badahembwa iyo baririmbye mu bitaramo. Yasobanuye ko amafaranga avamo akoreshwa mu kubishyurira amafaranga y’ishuri no kubashakira aho bimenyereza umwuga.

Uyu mugabo avuga ko bibabaje kuba umuntu warihiwe ishuri na Leta yishyuza igihe yayikoreye.

Ibi ariko abandi banyeshuri babiteye utwatsi bavuga ko bishyura amafaranga y’ishuri ndetse hari n’abajya birukanwa iyo bayabuze kandi baririmbira ubuntu mu bitaramo bikomeye.


Nyuma yuko itsinda rya Yemba Voice risenyutse Bill Ruzima yahise akomeza muzika ku giti cye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)