Abakiliya ba Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Tigo Rwanda bizigamira bakoresheje uburyo bwayo bwo kubitsa no kubikuza kuri telefoni igendanwa, bamaze guhabwa
inyungu ya miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyungu ibarwa buri munsi ariko igatangwa nyuma y’amezi ane binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Cash Back’, cyatangijwe umwaka ushize mu rwego rwo gushimira abakiliya b’imena bakoresha Airtel Money mu kwishyura serivisi, kohereza no kwakira amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko kugeza ubu bamaze kwishyura abakiliya b’iki kigo basaga miliyoni eshanu inyungu ya miliyoni 90Frw, kandi bateganya gutanga andi nkayo mu mpera z’uku kwezi.

Ati “Tumaze igihe gito duhuje imirongo yacu ya Airtel Money na Tigo Cash kugira ngo abakiliya bacu barusheho kunogerwa n’izi serivisi. Ubu abakoresha izi serivisi bose bashobora kubona inyungu z’amafaranga bafiteho buri munsi”.

Yakomeje avuga ko Airtel Rwanda izi neza ko igomba gutanga umusanzu mu kugeza serivisi z’imari kuri bose no gutuma u Rwanda rubasha kugira ubukungu butarangwamo guhererekanya amafaranga, ibi bakaba bakomeje kubishimangira binyuze muri serivisi za Airtel Money.

Abakoresha Airtel Money bashobora kwishyura serivisi zitandukanye zirimo ; amazi, kugura umuriro, Irembo, imisanzu ya Ejo heza, kubitsa, kohereza amafaranga n’ibindi byinshi banyuze ku *182# cyangwa *500#.


Amit Chawla umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)