Abaramyi bakomeye mu Rwanda Aime Uwimana , Papy Clever ukunzwe muri iki gihe ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye , baraba bari kubarizwa mu Bugesera guhera kuwa gatandatu no kucyumweru taliki 02-03 Gashyantare 2019 mu gitaramo kiswe ("Kuramya Nyakuri" True Worship.)

The True Worship (Kuramya Nyakuri), n’igitaramo kigiye kuba kunshuro yacyo ya mbere, kikazamera mu Bugesera , urenze Nyamata gato ukagera mu murenge wa Mayange i Kagenge warenze gato ahazwi nko ku Gahembe ku rusengero rw’itorero Naholys Church.

Iki gitaramo cyateguwe n’umwe mu baramyi bamenyerewe cyane hariya mu Bugesera mu mujyi wa Nyamata , doreko ari naho uyu musore Sam Mahoro umwana ubyarwa na pastor Andre Gakwavu atuye .

Ni ku nshuro ye ya kabiri Samuel Mahoro ukomoka mu muryango ukijijwe ateguye igitaramo, ubwambere yari yateguye icyo kumurika indirimbo yari yakoze kuko ari n’umuririmbyi n’ubwo ngo yabaye abikuyeho imbaraga ngo abanze azishyire mu bindi nk’iki gitaramo gikomeye yateguye.

The TRue Worship cyangwa se Ukuramya Nyakuri n’igitaramo gifite intego yo gutuma abanyarwanda n’abandi muri rusange babasha gusobanukirwa icyo kuramya bisobanuye mu buzima bwacu, n’impamvu koko tugomba kuramya.

Ku munsi wo kuwa gatandatu taliki 02 no ku cyumweru taliki 03 Gashyantare 2019 hazaba hari umuhanzi ukomeye uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya Aime Uwimana, Papy Clever, Messenger of Christ , Pastor Sam Birondwa ndetse na Pastor Andre Gakwavu.

Mu minsi ibiri iki gitaramo kizabamo kuwa gatandatutariki ebyiri azaba ari umunsi wahariwe amasomo ajyanye no kuramya no guhimbaza, naho ku cyumweru tariki eshatu abe ari umunsi nyamukuru wahariwe kuramya no guhimbaza.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)