Umunyarwenya wamamaye cyane hano mu Rwanda mugusetsa, Niyoyita Ramjaane, yakoze igitaramo cyambere kibimburira ibindi azazenguruka imijyi itandukanye ya leta zunze ubumwe za Amerika asetsa abanyarwanda bahatuye.

Ibi bitaramo byateguwe n’umunyarwenya Ramjaane yabyise "Bene wacu comedy tour"

Igitaramo cyambere cyabaye Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2019 kibera i Dallas mu mujyi wa Texas mu nyubako ya AA Center muri Amerika.

Rajmaane yasekeje abitabiriye igitaramo cye cyambere

Ramjaane uzwiho guseatsa cyane yabashije gushimisha abitabiriye iki gitaramo aho yagaragaye mu rwenya rwa mukamana Beyonce wageze muri Amerika agahinduka umunyamujyi.

Mukiganiro Ramjaane yagiranye n’ibyamamare.com yavuze ko yishimiye cyane uburyo abantu bakiriye urwenya rwe bityo bikaba byamuteye ingufu zo gukomeza gukora n’ibindi bitaramo by’urwenya.

Mubafatanyije na Ramjaane kurubyiniro harimo itorero ribyina imbyino za kinyarwanda naryo ryabashije gushimisha abitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo cyabereye i Dallas ni cyo cyabimburiye ibindi byose. Biteganijwe ko ikindi gitaramo Ramjaane azakurikizaho, kizaba hagati muri Kamena. Imwe mu mijyi Ramjaane ateganya kuzakorereramo ibi bitaramo by’urwenya yise ’Benewacu Comedy Tour’ harimo Michigan, Arizona, Ohio n’ahandi. Ramjaane yadutangarije ko ibi bitaramo bizagenda bigaragaramo udushya twinshi ndetse no guha umwanya abahanzi bakizamuka.

Akanyamuneza kari kose kubitabiriye iki gitaramo

Ramjaane yavuzeko impamvu ibi bitaramo yabyise Benewacu ari uko ashaka ko bihuza abanyarwanda bari mubice bitandukanye bya leta zunze ubumwe za Amerika, uretse abanyarwanda ngo arifuza guhuriza hamwe n’abantu bose baturutse mubihugu bigize umuryango wa East Africa.

Muri iki gitaramo harimo n’itorero ryabyinaga imbyino gakondo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)