Savio Iraguha n’umuhanzi Nyarwanda ubimazemo ibihe n’ubwo kumenyekana ar’ingume indirimbo ze zibanda ku butumwa bw’amahoro, urukundo mu bantu no kurwanya akarengane, abarizwa miri Orchestre Amani.

Savio Iraguha mu myaka ntakuze bitewe n’ibitecyerezo bikubiye mu bihangano bye n’uburyo aririmba n’ingaragu akunda kandi akurikira cyane Muzika yo hambere ibyo acyesha kumvwa na rubanda bikaba akabando yicumba mu gusigasira muzika y’umwimerere.

Aganira na Ibyamamare yatangiye atubwira ku ndirimbo "Umugisha" ya Amani Band baherutse gushyira hanze icyabateye kuyikora

"Tuba dushaka gukora itandukaniro mumyandikire y’indirimbo,imicurangire ndetse n’imiririmbire bitarimo gushishura cyangwa gukopera abandi, hari band za live nyinshi hanze aha gusa ntiwababaza indirimbo zabo ngo uzibone nkuko indirimbo z’urukundo zigwiriye gusa ugasanga zigisha urukundo rujyanye no gushimisha imibiri. Twe tuvuga urukundo nyarwanda rufite intego" Savoi Iraguha

Agaruka kur’iiyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko batengushye bikomeye na Producer wayitunganije ibintu byabababaje kuko iyi ndirimbo yamaze amezi atanu(5) bategereje kuyihabwa kandi baramaze kuyishyura ibintu batishimiye na gato banasaba ko abatunganya indirimbo bakwikubita agashyi.

Kukuba Savio na bagenzi be barihuje bagashinga Orchestre Amani uyu muhanzi atangaza ko hari byinshi byabafashije.

"Twihuje kugira ngo dusigasire umuziki w’umwimerere s’ukwitaka gusa hari byinshi turi kwerekana kuko turashoboye kandi dukora ibyo twatekerejeho gusa haribyo tucyiga kuko kwiga n’uguhozaho"

Gukora ibihangano byiza, birimo ubutumwa bw’ubaka umuryango, binacuranze mu buryo bwa Live uyu muhanzi avuga ko bakizitiwe n’ubushobozi kugira ngo bisakare mu mitwe ya benshi.

"Turacyafite imbogamizi y’amafaranga kuko gukora Live Music irahenda ari nayo mpamvu nkeka ko benshi bayihunga naho ubundi ibikorwa byacu byafata mu mitwe y’abafana bingeri zose mu gihe gito ariko inzozi zacu tuzazigeraho" Savio

Nk’uko akunda kubigaragaza mu butumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi asanga igihe kigeze ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda rifate umwanya rijye rifasha Abahanzi bose nt kimenyane no kurobanura bivanze n’indakuzi.

Indirimbo "Amabanga", " Ibuye ry’agaciro" n’izindi zitandukanye niza Savio ziboneka kuri Youtube ye aho yitwa Savio Iraguha ndetse no ku rukuta rwa Amani Band ibihangano bikubiyemo ubuhanga buhanitse haba mu myandikire, imiririmbire ndetse n’imicurangire ibintu uyu musore atangaza ko bimufata igihe kugira ngo ashyire hanze ibihangano bisobanutse.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)