Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gahyantare 2019 umunsi wahariwe abakundana, nibwo mu mujyi wa Kigali hari hateguwe igitaramo cy’urwenya cyatumiwemo ibyamamare muri Nigeria, Aki na Pawpaw bamamaye muri filime ‘Baby Police’ gusa nticyaje kwitabirwa nk’uko byari byitezwe.

Iki gitaramo cyaberaga mu mahema ya Camp Kigali, cyateguwe hagamijwe gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, ari ko hanamurikwa umushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, ugamije guteza imbere sinema nyarwanda ifashijwe n’iyo muri Nigeria.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko byarinze bigera saa mbili n’igice z’ijoro intebe zirenga ibihumbi bibiri zateguwe zicyambaye ubusa.

Ahagana saa tatu nibwo Uncle Austin wagombaga kuririmba mu gufungura igitaramo, yageze imbere y’abafana aho kuririmba aravuga ati “Mureke mbabwire, ubundi ni njye wagombaga kuririmba mu gufungura ibirori ariko ngeze hano nsanga
nta band ihari. Ubu bibaye ngombwa ko mbaganiriza…”

Usibye Aki na Pawpaw bari abashyitsi bimena muri iki gitaramo, cyari cyatumiwemo kandi n ;abandi banyarwenya bamaze kwigaurira imitima ya benshi hano mu Rwanda nk’itsinda rya Daymakers, Japhet na 5k Etienne, Kibonke, Jashua, George, Babu na Divin banagerageje gushimisha abantu mbarwa bari bitabiriye mu buryo butandukanye.

Kigali Entertainment promoters, iyoborwa na Belinda Murerwa yari yateguye iki gitaramo ntabwo ari ubwa mbere iteguye igitaramo ariko bakabura abantu. Muri 2016 nabwo bigeze kuzana umuhanzi 2Face aririmbira abatarenga 50.


Uncle Austin wagombaga kuririmba atangiza iki gitaramo yahisemo kubireka aganiriza abari bitabiriye.

Aki na Pawpaw bamamaye muri filime zitandukanye muri Nigeria.

Basekeje bake bari bitabiriye mu mukino bise Roza.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hasi cyane.


Japhet na 5K bagize itsinda rya Daymakers.

Jashua nawe yari ahari.

Babu na George.

Divin

Abagize Daymakers hamwe na Kibonke bahise bajya kwicara mu myanya y’abafana bakurikira igitaramo.

Intebe zisaga 2000 zari zateguwe zabuze abazicaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)