Mukuralinda Alain wamenyekanye cyane nka ‘Alain Muku’ yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Tsinda batsinde’ ifatwa nk’iyi bihe byose yakoreye ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka irenga 10 ishize.

Mu banyarwanda bakunda kandi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru, ntawuzibagirwa ibyishimo bagize mu bihe ikipe y’igihugu Amavubi yari iyobowe na rutahizamu Jimmy Gatete na bagenzi be.

Muri iyo myaka nibwo umuhanzi akaba n’umunyamategeko Alain Muku yakoze indirimbo ayita ‘Tsinda batsinde’ ayitura ikipe y’igihugu maze sukubyinwa hirya no hino mu gihugu, irabica biracika.

Nyuma y’imyaka myinshi ishize iyi ndirimbo yarabaye iy’ibihe byose, kuri ubu Alain Muku yaje gushyira hanze amashusho yayo nk’uko yagiye abisabwa na benshi.

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana n’itangazamakuru, yahishuye ko yari agiye gusubiramo iyi ndirimbo ngo ayikore mu njyana zigezweho ubu ariko ngo abo yagishije inama bose bamuteye utwatsi bamusaba kuyirekera uko imeze ahubwo akayikorera amashusho gusa.

Iyi ndirimbo yifashishwa cyane mu gihe u Rwanda rugiye gukona imikino mpuzamahanga, bakayicuranga mu rwego rwo gutera ishyaka abakinnyi, amashusho yayo yakozwe na Fayzo usanzwe umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)