Mukuralinda Alain wari umaze igihe atagaragara cyane muri muzika, kuri ubu hashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe zasohokanye n’amashusho yazo zikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abantu Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Ubusanzwe Alain Muku ni umwe mubahora baharanira iterambere rya muziki nyarwanda dore ko mu myaka ishije yakoresheje amarushanwa yise Hanga Higa, yazengurutse mu ntara zitandukaye z’igihugu ashakisha abana bafite impano yo kuririmba ariko badafite ubushobozi.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Murekatete”, “Grolia”, “Musekeweya” n’izindi nyinshi zabiciye bigacika, muri iki gihe cy’impera z’umwaka yashyize hanze indirimbo eshatu icyarimwe zifite n’amashusho.

Izo ndirimbo ni “IJORO RITUJE (Silent Night Douce Nuit)”, “Noheli Nziza (We Wish You A Merry Christmas)” n’iyitwa “Inzogera zivuga (Jingle bells-Vive le vent)”. Zose zikaba zihuriye ku butumwa bwo kwifurizanya Noheli Nziza n’umwaka.

Alain Muku wanahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, nyuma akaza gusezera kuri iyo mirimo kubera impamvu ze bwite agahita ajya kuba hanze
y’igihugu.

Nyuma yo gushyira hanze izi ndirimbo eshatu yabwiye IBYAMAMARE.Com ko arimo gutegura ibitaramo bitandukanye azakorera mu Rwanda muri izi mpera z’umwaka, aho azaririmbira abakunzi b’indirimbo ze batandukanye nk’uko yagiye abisabwa na benshi. Bitandukanye nibyo benshi batekerezaga ko yaba yararetse muzika.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA Alain Muku YASHYIZE HANZE}

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)