Ku italiki ya 22/12/2018 nibwo umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet IYOBOKAMANA.com yasezeranye n’umukunzi we MAHIRWE Adeline umuririmbyi ukomeye muri chorale chalom.


Mc Albert Niyonsaba

Mu birori byabereye mu busitani bwa ADEPR ku kimihurura byayobowe n’umuhanzi ufite n’impano yo kuyobora neza ubukwe (MC) Albert Niyonsaba wagaragaje ko uretse no kuririmba ari inararibonye mu misango nyarwanda bikanezeza imbaga yari yitabiriye ubu bukwe aho yanyuzagamo akanabaririmbira kugeza n’ubwo aririmbye mu rurimi rw’Igitaliyani, ururimi rutamenyerewe hano mu Rwanda .

Ibirori by’ubukwe bwa Joel na Adeline byanagaragaye mo abandi bahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda harimo Alexis DUSABE,Patient BIZIMANA,Diana KAMUGISHA,EZRA JOAS n’ibindi byamamare bibarizwa mu itsinda All Gospel Today ndetse na More Worship Ministry.

Reba amwe mumafoto yaranze ubukwe bw’umunyamakuru Joel SENGUREBE

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)