Alexia uwera Mupende wari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, yishwe ku mugoroba wo kuwa 08 Mutarama 2019, atewe icyuma bikekwa ko byakozwe n’uwari umukozi wo mu rugo n’ubwo ataratabwa muri yombi.

Ku musezeraho bwa nyuma byabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 bibera i Kanombe mu rugo aho yari atuye. Abo mu muryango we n’abandi baranzwe n’amarira, ikiniga n’agahinda bagaragaza ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umwana wabo witeguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2018.

Abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye mu mirimo itandukanye, babanje guhurira mu rugo iwabo i Kanombe ari naho yiciwe, babanza kumusezeraho. Yaba abavandimwe, abo basenganaga bahamije ko mu buzima bwe yaharaniye kubaho yitangira abandi, agira urukundo n’urugwiro bidasanzwe.

Nyuma y’aho umurambo wanjyanywe mu nzu ya Rehoboth Centre Reception Hall, ahatangiwe ubuhamya butandukanye ku buzima bwa Alexia Uwera Mupende.

Yagiye akora akazi gatandukanye kamuhemba amafaranga menshi, nyamara mu buzima bwe yabayeho nk’umukene dore ko umushahara we yawukoreshaga mu gufasha abandi we agasigariraho.

Alexia Uwera Mupende (Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984, avuka kuri Alex K Mupende ndetse na Rose Mupende. Yari afite abavandimwe batanu.

Amashuri abanza yayize i Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari na Saint Laurence muri Uganda.

Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.

Yari yaragiriwe amahirwe yo kubona uwo bazarushinga, Allan Rwamu Kweli ndetse biteguraga gushyingirwa ku wa 16 Gashyantare 2019. Mu 2005 ni bwo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu Rwanda, ndetse muri 2012 yatsinze irushanwa rya ‘Rwanda Premier Model Competition’.Yari azwi nk’uko utunze ‘dreadlocks’ ndetse yazimaranye hafi imyaka icumi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)