Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yifatiye guhanga itangazamakuru ryo mu Rwanda ahamyako atari kurwego rumwe naryo ari nayo mpamvu ibyagatanya ye n’umugabo we yagiye kubivugira kuri Radiyo yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika i Washington DC kuri Voice of Amerika.

Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’, yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe kuva akiri muto kugeza magingo aya.

Yahereye ku buryo hari abamunengaga ko atazi kuririmba kugeza no ku kumenya gufata micro, akomereza ku buryo yabayeho mu buzima buciriritse no mu mibabaro y’urushako kugeza aho Imana isubirije ibyishimo mu buzima akaba ari umuntu ugira ‘ineza’ kandi ‘unyuzwe’.

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire

Ni gake cyane Gahongayire yumvikanye avuga kuri Gahima Gabriel. Bombi bashyingiranywe mu birori bitagira uko bisa ku wa 20 Ukuboza 2013 binashimangirwa na nyir’ubwite wavuze ko mu muhango wo gusaba hari abantu b’impande zose by’akarusho abafotoye bari baturutse i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa nubwo ubukwe bwabaye bwiza, ngo kugira ngo bugere aho buba, hari haciyemo ibintu byinshi byashoboraga kumuca intege.

Ati “Nakunze umusore, ndamukunda ndasara, Bati anywa weed [urumogi] , iryo jambo ntabwo nari ndizi. Noneho mbigwamo ntazi ibyo aribyo. Yari umuhungu wa kabiri nkunze [uwa mbere ariko ntabwo nabimubwiye nari muto].”

Gahongayire na Gahima bakiri muburyohe bw’urukundo

Yavuze ko iyo muntu yakunze, atita ku bindi byose yaba amagambo y’abantu cyangwa se abandi bamuca intege.

Yakomeje ati “Maze kumukunda, amagambo aragabanuka hanyuma mba ndabyaye umwana arapfa. Bati ‘tubivuga’. Iryo jambo ntabwo ryavuzwe n’umupagani, ryavuzwe n’abapasiteri.”

Mu buhamya burebure Aline Gahongayire yatanze tariki 19 Mata 2019 mu gikorwa cyiswe ’Because there is hope’ cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yavuzemo ibintu byinshi byerekeranye n’ubuzima bwe ari naho yageze akavugako atari kurwego rumwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu yagiye gutangariza ibyagatanya ye muri Amerika i Washington Dc.

Aline yavuze ko ibibazo by’isenyuka ry’urugo rwe n’ibijyanye no kongera gushaka umugabo yabibajijwe na VOA. Ati “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa ?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se ? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano ? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu ! Nyine ! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe. Buriya njyewe nawe twaganira (yabwiraga umwe mu bari aho)…umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ‘jya kureba dessin anime’…Tom and Jerry”.

Aline na Gahima batandukanye bucece muri 2015 kuburyo ntawifuzaga kugira icyo abivugaho.

Muri Nzeri 2016, Aline Gahongayire mu ruzinduko yarimo muri Amerika aho yari yagiye kubwiriza no kuririmba, yemereye Ijwi rya Amerika ko yatandukanye burundu n’umugabo nyuma y’uko bananiranywe.

Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu...”

Yongeraho ati “Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, Abanyarwanda ntabwo turagira uburyo bwo kwikunda [...] Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya ! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato."

Aline na Gahima mubirori by’ubukwe bwabo

Aline Gahongayire, Isenyuka ry’urugo rwe na Gahima ntiryamuciye intege zo kongera gushaka undi mugabo,ahamyako akiri muto akeneye umugabo uzamuhoza amarira yarize nawe akabyara nk’abandi bagore akitwa nyina w’amahanga.

Aline ati “Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)