Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zihimbaza Imana yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse aho yifatanyije n’abana basaga 100 asanzwe yishyurira amafaranga y’ishuri.

Tariki ya 12 Ukuboza 1986 ni bwo Aline Gahongayire wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ni bwo yavutse, ubwo yizihizaga iyi sabukuru yifatanyije n’umuryango we mushya yahuje.


Abana bari baje kwishimana na Aline ku isabukuru ye y’amavuko

Ibirori by’isabukuru ya Gahongayire byabereye ku rusengero rw’Itorero Power of Prayer Church aho yasangiye n’abana basaga 100 asanzwe yishyurira amashuri abinyujije mu muryango yashinze witwa Ineza Family.

Gahongayire yavuze ko ashima Imana imwongereye undi mwaka wo kurama ayisaba kumufasha ngo imibereho ye igirire abandi umumaro ari na yo mpamvu yiyemeje gusangira n’abana asanzwe afasha kwiga.

Yagize ati : “Ndashima Imana ko inyongereye igihe cyo kubaho ariko kubaho kwanjye ntabwo ngomba kwishimira ko imyaka yanjye iri kuzamuka gusa ahubwo ndumva nshaka kuba umuntu ufite umumaro ku bandi, Nkagira uwo nabera umugisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi dore ko ubabaye aba ari umuntu wo kwitabwaho…Njyewe nkunda abantu bababaye kuko mba mbona bakeneye twebwe.”

Akomeza agira ati : “Ntabwo nanezezwa nuko navutse…nkarya Keke kandi nzi ko wenda hari umwana utari wayirya kuva yavuka. Byaba byiza rero iyo keke ngize umuntu tuyisangira.”


bafatanyije gusangira umutsima w’ibyishimo

Mu butumwa yageneye abakunzi b’ibihangano bye, Gahongayire yabasabye kurangwa n’urukundo ntibite ku bitagenda neza mu buzima kuko nta muntu udakora amakosa.

Aline Gahongayire ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zakunzwe n’abatari bake zirimo izo yakoze ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.


Young Grace yari yaje kwifatanya na Aline

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)