Muri iyi minsi muri muzika y’u Rwanda usanga hazamuka abahanzi banyuranye ndetse no mu njyana zinyuranye Alphonse Ntahontuye uzwi kw’izina rya ALPHA n’umuhanzi Nyarwanda ukomoka i Musanze impano ntashidikanywaho mu muziki Nyarwanda.

Mu kiganiro yahaye Ibyamamare.com yagarutse ku bikorwa bye bya muzika muriyi minsi aho ahamya ko bihagaze neza ku buryo izina rye rimaze kumenyekana mu karere ka Musanze no mu nkengero zako ibimuha icyizere ko umunsi yageze no mu mu murwa i Kigali azakirwa nta nkomyi.

Nk’umuhanzi ushaka kugera aheza abifashijwemo n’ibihangano bizima bifite n’ubutumwa bufatika ALPHA aherutse gushyira hanze Indirimbo ebyiri zirimo "Urukundo Nyarwo" na "Uramfite" zakozwe na Producer Malous ufite inkomoko muri Tanzaniya arazwi cyane muri Congo, Uburundi, Tanzaniya naha mu Rwanda bamwe mu bahanzi bamunyuze mu maso.

Aganira na Ibyamamare.com yatangaje ko muby’ukuri imyaka amaze mu muziki itangana n’ibikorwa afite, uyu muhanzi uhamya ko afite impano ndetse n’urukundo rwa muzika , gusa ngo abangamirwa bikomeye n’ubushobozi no kutagira umufasha mu bikorwa bye bya muzika.

"Imbogamizi urabona ko iy’umuntu akora nta mutera nkunga aravunika cyane cyane gu promotinga ibihangano byawe ariko mugihe ukifasha ntabwo ucika intege bitewe nibyo ushaka kugeraho" Alpha

Asoza ikiganiro yagiranye na Ibyamamare Alpha yagize ati”Ibyo byose ni urugamba rutoroshye na gato, gusa haricyo nshaka kubwira abafana ba muzika,bakomeze banshyigikire rimwe Imana izamfasha imiryango ifunguke kandi ndabyizeye, ndabakunda cyane.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)