Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Muatarama 2019 nibwo hatoranyijwe abakobwa 20 bakuwe muri 37 batoranyijwe mu ntara 4 n’umujyi wa Kigali

Muri aba bakobwa bose bari bageze muri iki cyiciro uwari uhanzwe amaso cyane yari Mwiseneza Joasiane, wabaye ikimenya bose kubera kugera ahaberaga amarushanwa agenda n’amaguru

Abakobwa 20 nibo bakomeje muri iri joro bagomba kwitegura umwiherero ubanziriza itorwa rya Miss Rwanda 2019, gusa si ko bose bazagera mu cyiciro cya nyuma.


Mwiseneza Josiane niwe mukobwa urikuvugwa cyane muri iri rushanwa

Nyuma y’icyumweru kimwe hazatangira ibikorwa bizajya bituma buri munsi hasezererwa umukobwa umwe, kugeza hasigayemo 15.

Muri uyu mwiherero uzatangira ku wa 13 Mutarama 2019, hazajya habaho guhatana haba mu bijyanye na siporo, kugaragaza impano, ubwiza bufite intego n’ibindi bazahabwa n’akanama nkemurampaka. Hazanitabwa ku itora ryo kuri internet, ndetse abahatana bazaba bashobora kuvuganira mugenzi wabo.

Abakobwa batoranyijwe hagendeye ku buryo bitwaye kuri uyu wa Gatandatu ni 19, biyongera kuri Mwiseneza Josiane wakomeje kuko yahize abandi mu itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2019 azamenyekana ku wa 26 Mutarama, mu birori bizabera muri Intare Conference Arena.

Abakobwa 20 batoranyijwe bagomba kwitabira umwiherero ni :

1. Inyumba Charlotte (No 33)

2. Mukunzi Teta Sonia(No 10)

3. Bayera Nisha Keza (No 22)

4. Uwase Muyango Claudine (No 01),

5. Igihozo Darine (No 26)

6. Uwase Sangwa Odille (No 16)

7. Teta Mugabo Ange Nicole (No 23)

8. Gaju Anita (No 35)

9. Kabahenda Lika Michael (No 09)

10. Sandrine Umurungi (No 19)

11. Murebwayire Irene (No 18)

12. Umukundwa Clemence (No 24)

13.Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)

14. Nimwiza Meghan (No 32)

15.Josiane Niyonsaba (No 13)

16. Uwicyeza Pamela (No 29)

17. Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21)

18. Higiro Joally (No 15)

19. Umutoni Olive (No 20)

20. Mwiseneza Josiane (No 30).

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)