Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2019 rigeze ahashyushye, ubu buri wese arangamiye kumenya uzambikwa ikamba, abakobwa 20 batangiye umwiherero ubu hari kugenda havamo umwe, umwe kugeza hasigayomo 15 bazavamo Miss Rwanda 2019.

Nubwo bitoroshye kugirango ubashe kuba wakwemeza umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda, aka kanya, hari umukobwa uri guhabwa amahirwe na benshi uyu ni uwitwa Uwase Muyango Claudine ufite numero 1 ahanganiye abafana na Mwiseneza Josiane ufite numero 30.


Muyango yambaye numero 1 muri Miss Rwanda

Uwase Muyango Clausdine ni umukobwa abenshi bemeza ko afite igikundiro n’uburanga akaba aribyo bituma benshi bamwiyumvamo bakaniyemeza kumushyigikira kugirango abashe kuba yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Muyango nubwo hari byinshi yagiye avugwaho bitari byiza, umwuka mubi wakuruwe n’abashyigikiye Mwiseneza Josiane, Muyango avugako ibi bitamuciye intege kuriwe icyo ashyize imbere ni ugukomeza kwitwara neza akazambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Tabu Illuminée, Umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri Kagarama Secondary School ari naho Muyango Claudine aheruka gusoreza amasomo, yavuze ko ibyavuzwe kuri uyu mukobwa byamubabaje ndetse akemeza ko ari inkuru z’impuha ashingiye ku myitwarire amuziho.

Ati “Yari umukobwa urangwa n’umuco, kwitonda no kumvira, ntabwo numva uburyo yavugwaho buriya burara bwose numvise. Ntabwo ari indaya nk’uko byavuzwe, uko muzi aritonda ntiyakora biriya bintu…”

Yongeyeho ko ishuri akoramo ryishimira uburyo abanyeshuri bariciyemo basigaye bitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kandi bamwe bakegukana imyanya ya mbere barimo Mutesi Jolly watsinze mu 2016.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(19)