Umuhanzi Amani Francois ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yashize hanze amashusho y’indirimbo “Ihorere” ikubiyemo uburyo akunda umukobwa uba warazinutswe urukundo kumera abamubabaje, netse aya mashusho akaba yarafatiwe munzu ikomeye muri Amerika no ku kiyaga cya Tempe Town Lake kibitse kubwiza buhebuje.

Iyi ndirimbo irimo umukobwa ufite uburanga buhebuje Amani ayisohoye nyuma yindi nayo yakunzwe yitwa “Love u” yari aherutse gushira hanze.

Aha naho ni munzi izwi ku izina rya Snell&Wilmer

Amazina ye nyakuri ni Amani Francois , yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku myaka 23 y’amavuko akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka umunani nyuma yuko avuye mu Rwanda.

Aya mashusho yafatiwe kuri Tempe Town Lake

Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze kugirango agarure murukundo umukobwa wari umaze gutandukana n’umusore avugako azinutswe inkundo.

Amani Francois ati :” nahimbye iyi ndirimbo ngo niyegereze umukobwa wari umaze igihe azinutswe urukundo, kuko uwo bakundanaga yamubabaje. Nashatse kumwereka ko abasore dutandukanye”

Yakomeje ati “Nashatse kumwereka ko amaze igihe agendera mu nzira itariyo. Ariko kuva yaje mu nzira yanjye ngiye kumufata neza kurusha uko undi wese yabikora.

Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko umuntu adakwiye guhangayikishwa n’ibyo anyuramo kuko haba hari umuntu wifuza kubana nawe ubuzima bwe bwose.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ihorere’ ikwiye gufasha benshi gutekereza ko iyo igihe kigeze buri wese abona ibye. Amani avuga ko afite indi mishinga y’indirimbo ari gukoraho ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer The 7th uyu asanzwe akorera abahanzi bakomeye w’umunya Mexican. Uyu musore avuga ko yatunguwe n’uburyo yamukoreye iyi ndirimbo ‘Ihorere’ kandi atumva ikinyarwanda. Avuga ko indirimbo yakozwe nk’uko yabishakaga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)