Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise "All Night"

Meddy uri mubahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito asohoye amajwi yayo.

Indirimbo Meddy yaherukaga gushyirahanze niyo yise "Adi top" nayo irimuziharawe cyane mu mujyi wa Kigali.

All Night ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho Meddy aba yizeza umukobwa ko bari bumerane neza ijoro ryose.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe ndetse anayoborwa na Lick Lick, umunyarwanda utunganya amajwi n’amashusho nawe uba muri Amerika.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)